Amarushanwa ya karate ahuza ibigo by’amashuri, …

Amarushanwa ya karate ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda yabereye bwa mbere muri Kaminuza ya Butare tariki ya 26-06-2010.

 

Uyu munsi tariki ya 26-06-2010 mu ishuri rikuru rya kaminuza ya Butare, hahuriye ibigo byose byo mu Rwanda byatsinze amajonjora mu irushanwa mpuza mashuri rya karate ribaye bwa mbere mu Gihugu cyacu. Nyuma yaho minisiteri ya sport igiraniye amasezerano n’urugaga rw’abakina karaté mu Rwanda, amasezerano yo gushyigikira karaté nk’izindi sport mu mashuri y’isumbuye yose mu Rwanda, hateguwe irushanwa ryo ku rwego ry’igihugu ryahuje ibigo bitandukanye by’amashuri y’isumbuye hanyuma imikino ya nyuma ikaba yagombaga kuba uyu munsi mu ishuri rikuru rya kaminuza y’u Rwanda mu karere ka HUYE.

Ishyirahamwe ry’abakina karaté mu Rwanda ryari ryohereje abasifuzi munani 8 bateguriwe gutegura, gukurikirana no gusifura bene iyo mikino. Habonetse kandi abahagarariye komisiyo y’amatora, ninisiteri y’amashuri n’abandi bashyitsi batandukanye ndetse n’abandi bantu benshi baturutse imihanda yose baje kwirebera iyo mikino :

Tubibutse ko n’ubwo abarushanwaga basanzwe bafite amaclub atandukanye babarizwamo, abana bitabiriye iyo mikino baturutse mu bigo bitandukanye bikurikira:

ESSA Gisenyi, NYAGASAMBU, GSOB, LL School, ES Nyamugari, Lycée de Nyundo, Christ Roi, AIPER Nyandugu, GSSALOYS, GSN Lourde BYIMANA, APAPEC Murambi, GSAPE Gahengeri, ENP/TTC SAVE, GS BUSORO, Collège APPECE Remera Rukoma, ES Kirambo, Kagarma SSC, Nyamata HSc, GS Nyakarambi, APAPEC Murambi, NP/TTCE, EN/TTC Save, Lycée APACUR, St Joseph BIRAMBO, ES Byimana, ETO Kibungo, GS Gahima, APE Rugunga, SCO, Collège APECOM, ES Musanze, Nyamata HS.

Mu barushanwaga batandukanye harimo abakobwa n’abahungu, bakora ibyo bita kata na kumité (kurwana habarwa amanota) byose byakozwe buri muntu ku giti cye. Dore rero uko barushanijwe :

Kata abakobwa

•  Umurerwa Diane
•  Nyirandagijimana Marie Josée
•  Umuhoza Aïsha
Kata abagabo

•  Ntahirajya Lambert
•  Rugigana Jean Claude (GSOB)
•  Gusenga Yves (GSOB)

Kumité abakobwa

•  Mukagakwerere Marie Claire
•  Dusenge Ane Vanessa (ENT/TTC Save)
•  Itangishaka Salima Chance (ENT/TTC Save)

Kumité abagabo

•  Bicamumpaka Epa
•  Rutayisire Jules (GS St Joseph Nyamasheke)
•  Ngarambe Venant (GS St Joseph Nyamasheke)

Tubibutse ko iyi mikino yabaye buri wese akina ku giti cye, ibyo bita open (jeu individuel).

Dore rero n’amazina y’abatoza bagize amanota meza :

•  Sibomana Haluna : Yatwaye umwanya wa kabiri n’uwagatatu muri kumité     abagabo (GS St Joseph Nyamasheke).
•  Nsabimaba Joël Emmanuel: umwanya wa kabiri n’uwa gatatu (ENT/TTC Save)
•  Nkuranyabahizi Noël : yatsinze Kata abakobwa n’abahungu umwanya wa     kabiri n’uwagatatu (GSOB).
•  Kwizerwa Dieuxdonnée (Christ Roi Nyanza).