Amarushanwa ya karate yateguwe na Police y’Igihugu!

Amarushanwa ya karate yateguwe na Police y’Igihugu mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishinzwe

 

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe, Police y’Igihugu yateguye icyumweru cyahariwe umuco na sport, ni muri urwo rwego hateguwe imikino itandukanye mu rwego rwo gusoza icyo cyumweru, muri iyo mikino rero kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2010 kuri Stade Amahoro, mu mikino yakinwe harimo n’umukino wa karate.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe asaga 20 yo mu gihugu hose abakuru n’abana, ikipe ya za mbere zikaba zarahembwe imidari ya zahabu, iza kabiri zihembwa imidari ya argent naho iza gatatu zo zahembwe imidari ya bronze, kimwe n’abantu bagiye barushanwa ku giti cyabo (open).

Dore uko iri rushanwa ryagenze.

Kata Open mubakobwa(abana)

1.Lazia(rubavu)

2.Djamila(kensei)

3.Betty(fayt)

Kata Open mubakoba bakuru

1.Inagari Yukari (u.n.r)

2.Byamungu Jacky (Police)

3.Mutuyimana Providence (u.n.r)

Kata ikipe mu bana b’abahungu

1. Rubavu

2. Mamaru

3.Samurai

Kumite ikipe abana b’abahungu

1.Mamaru

2.Nyamagabe

3.Kaisho

Kata ikipe abagabo

1.Mamaru

2. U.N.R

3.Nyamagabe

Kumite ikipe abagabo

1.U.N.R

2.Mamaru

3.Aigle