Club MAMARU yegukanye imidari myinshi mu irushanwa rya karate

Club MAMARU yegukanye imidari myinshi mu irushanwa rya karate ryiswe “Never Again”.

Nk’uko twabibabwiye mu nkuru yacu y’ubushize, ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA)ryateguye irushanwa ryiswe Never Again mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 16 jenoside yakorewe abatutsi muri 94 by’umwihariko abari abakinnyi ba Karate bazize ayo mahano akaba ari ku nshuro ya 3 iri shyirahamwe ritegura iri rushanwa nk’uko twabitangarijwe n’ushinzwe Tekinike muri iryo shyirahamwe bwana Rurangayire Guy.

 

Iri rushanwa ryabaye kuri iki cyumweru tariki ya 25/04/2010 guhera i saa yine za mu gitondo kuri stade ntoya I remera.

Mumuhango wo gutangiza iryo rushanwa abafashe amagambo yaba perezida wa FERWAKA bwana UWAYO Theogene ndetse n’uwari uhagarariye minisitiri bashimiye abitabariye icyi gikorwa ngaruka mwaka murwego rwo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.

Bwana Gaspard wari uhagarariye ministiri wa siporo n’umuco Bwana Joseph Habineza yashimiye abateguye iri rushanwa ndetse aboneraho no kwibutsa abakina uyu mukino wa karate bose ko jenoside yakozwe nabanyarwanda bayikorera abandi banyarwanda kandi ko abenshi mubayikoze ari urubyiruko ati urubyiruko nimwe Rwanda rwejo ni namwe mugomba guharanira ko nta jenoside izongera kubaho ukundi mu gihugu cyacu dore abenshi mubakina karate ari urubyiruko.

Dore uko amakipe yarushanijwe bahereye kubyo bita KATA umuntu akina ku giti cye (OPEN) mu bakobwa batarengeje imyaka 11.

Junior open kata abakobwa

Kumwanya wa mbere watwawe na : AISHA(Aigle)

Umwanya wa 2: LAZIA(Aigle)

Umwanya wa 3: Djamilla(K.I.E)

Hakurikiraho Junior kata ikipe y’abahungu

Umwanya wa mbere utwarwa na: MAMARU KICUKIRO

Umwanya wa kabiri : SAMURAI

Umwanya wa gatatu : AIGLE

Hakurikiraho Junior kumite

mwanya wa mbere utwarwa na:AIGLE

Umwanya wa kabiri : SAMURAI

Umwanya wa gatatu : NYAMAGABE

Abakobwa bakuru (senior open kata female)

Umwanya wa mbere utwarwa na: Diane(KIE)

Umwanya wa kabiri : Angela(MAMARU)

Umwanya wa gatatu: Antoinnette (MAMARU)

Hakurikiraho Senior open kata female

Kumwanya wa mbere haza : Benny(KCE) Kavumu College of Education

Umwanyawa kabiri : Claire(KCE)

Umwanya wa gatatu: Evelyne(MAMARU)

Hakurikiraho Senior kata team male

Kumwanya wa mbere haza : MAMARU KICUKIRO

Umwanya wa kabiri : APR KARATE DO

Umwanya wa 3: KIE

Hasoza na kumite y’ abagabo ku makipe (senior kumite team)

Kumwanya wa mbere haza: MAMARU KICUKIRO

Umwanya wa kabiri : APR KARATE DO

Umwanya wa gatatu : AIGLE

————————————– —- —– —- — —- ————————————–

Twabamenyeshaga ko haba ku makipe yakinnye haba no ku bantu bakinnye ku giti cyabo ko hahembwa amakipe atatu ya mbere ndetse n’abantu batatu ba mbere muri buri cyiciro.

Ikipe ya mbere yahembwaga umudari wa zahabu kimwe n’umuntu wabaga uwa mbere yakinnye ku giti cye, iya kabiri umudari w’umuringa, iya gatatu igahabwa umudari wa bronze. Icyagaragaye ni uko mu rwego rw’amakipe, ikipe ya MAMARU ariyo yatwaye imidari myinshi ya zahabu kuko yayitwaye mu byiciro 3 muri 4 byari bigize iryo rushanwa.