Bamwe mu batangije karate mu Rwanda bakiri ho ubu!

 

Twese abakina Karate mu rwanda, turabashimira ubwitange, ubutwari n’urukundo mwagaragaje mu kudufasha gutera ikirenge mu cyanyu.

SAYINZOGA 5e dan depuis les années 2000

Yigishije benshi mu bakarateka bakuze kandi bo mu rwego rwo hejuru mu Rwanda. Atarakunze kugira aho ahengamira mu ngorane z’amacakubiri yaranze FERWAKA. Akaba ari nawe muntu wa mbere wambaye umukandara w’umukara na dan eshanu (5). >>>>

—————————————————————————————————————————–

SINZI Tharcice 5e dan depuis l’an 2008

Yibera muri Université Nationale y’u Rwanda aho amaze imyaka irenga 21 yose ! Azwi kandi nk’uwazanye karate nibura mu majya epfo yose y’igihugu. Mu bakarateka barenga ibihumbi nka bitatu bamukomokaho bamuvunga nk’umuntu wagaragayeho ubuhanga kandi akaba ari umwe mu babaye mu rwanda mbere na nyuma ya GENOCIDE. Amateka ya Karate nyarwanda ari mu bayubatse kandi bakanayubakaho izina. Ari kandi mu bayoboye FERWAKA mbere y’uko habaho ivugururwa rya za Fédérations zose mu Rwanda bisabwe na Minisiteri ya sport. >>>>

—————————————————————————————————————————–
Fidèle 3e dan depuis l’an 2000

Washinze club ya Tigre Karaté-do yamenyekanye cyane kubera abo yigishije abanyeshuri benshi bagiye basohokera u Rwanda ku rwego mpuza mahanga nyuma ya GENOCIDE kugeza na n’ubu. Ni mukuru wa Senseï SINZI. >>>>

—————————————————————————————————————————–
NDUWUMWE François 2e dan Shotokan depuis les années

Yayoboye by’igihe kirambuye FERWAKA mbere y’uko igira ubuzima gatozi. Ni umwe kandi mu bakinnyi bazwi kandi bakomeye wagiye ahagararira u Rwanda hanze, ndetse akanshi yijyanye atagira giherekeza. Yamenyekanishije karate hanze cyane cyane i Burayi no bihugu bya Afurika bikomeye muri karate nka za Misiri. >>>>

—————————————————————————————————————————–

MUSANGANYA François 2e dan depuis les années

Uyu yabaye Président wa mbere wa ARAM (Association Rwandaise des Arts Martiaux). Uyu muryango wari urimo abakina imikino jyarugamba yose uretse na karate. Niwo muryango wonyine ugizwe n’abakina imikino njyarugamba, wabayeho mu buryo bwemewe n’amategeko kugeza ejo bundi aho hashingiwe FERWAKA. Afite ukukandara wumukara na dan ya 2 asaziyeho kuko yayikuye mu Bubiligi aho yigaga akiri umusore. Nawe azwe nk’umwe mubashinze karate mu Rwanda. >>>>

————————————————————————————————- ————————-

J Bosco 2e dan depuis les années

Niwe w ari warashinze club samouraï mu cyahoze ari GITARAMA mbere ya Genocide. Yigize abanyeshuri benshi babahanga hirya no hino mu Gihugu. Hano twavuga nka ba Appolinaire n’abandi n’abandi. >>>>

———————————————————————————————————————–