Open black belt 2010!

Ministerial Order No.117/11 of 04th Sept 2008
Po Box 2099 Kigali-Rwanda Tel +250788301583/788566153/788513203
E-mail : ferwakarw@yahoo.com

 

25 Ugushyingo 2010 Bwana Perezida wa Club…………………………….. Impamvu : Amarushanwa asoza umwaka wa 2010 Bwana Perezida, Nejejwe no kubamenyesha ko FERWAKA nkuko isanzwe ibikora buri mwaka yateguye amarushanwa asoza umwaka yo ku rwego rw’umukandara w’umukara (Black Belt : Sho Dan) kw’italiki ya 19 Ukuboza 2010 mu rwego rwo gusoza amarushanwa y’Umwaka wa 2010.Abazitwara neza banzongerwa ku rutonde rwabagize ikipe y’igihugu izahagararira u Rwanda muri All African Games muri Mozambique 2011. Ayo marushanwa akaba ari mu rwego rwa Open gusa kandi mu bagabo gusa :

1. Abagabo (KUMITE&KATA)
2. Amarushanwa azabera i Remera muri Petit Stade kuva saa tatu zuzuye kugeza saa saba (9Hrs00-13Hrs00)
3. Clubs zisabwe kwandikisha abakinnyi bitarenze taliki ya 18 Ukuboza saa yine za mugitondo kuko ari nabwo tómbola y’uko Clubs zizahura izaba mu cyumba cy’inama i Remera kuri Stade Amahoro
4. Amafaranga yo kwiyandikisha ni ibihumbi bibiri magana atanu y’urwanda (2,500Frw) kuri buri muntu,ashirwa kuri Compte ya Rwanda Karate Federation No040260077208 iri muri Kenya Comercial Bank (KCB)
5. Amarushanwa azagengwa n’amategeko ya WKF
6. Buri mukinnyi agomba kuba byibuze afite ikarita yo kwivurizaho ya Mituelle de Sante cyangwa indi yose
Tubashimiye uburyo muzitabira ay’amarushanwa nkuko musanzwe mu bikora no muyandi marushanwa, Tubifurije imyiteguro myiza no kuzitwara neza. Mu izina rya FERWAKA asbl UWAYO Théogène Perezida/Umuvugizi