Abaterankunga

Turashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku bwitange agira mu gushyigikira siporo muri rusange na karate by’umwihariko.

 

Turashimira abayobozi b’ibigo by’amashuri makuru n’ayisumbuye bamaze kwemera karate nka siporo yemewe n’ubwo itarashyirwamo imbaraga zihagije nk’indi mikino muri iki gihe.

 

Turashimira minisiteri y’uburezi yamaze kwemera karate muri gahunda zayo n’ubwo n’aho bitarashyirwamo imbaraga zihagije, ariko ubu ubufatanye dufitanye buragenda neza.

 

Uretse Minisiteri ya siporo n’abakarateka ubwabo mu bwitange bwa buri wese, karate y’u Rwanda nta wundi muterankunga wihariye ifite. Uwaba afite ibitekerezo, ubundi bushobozi bwo gutera inkunga Karate ku buryo bw’umwihariko, yagerageza kwegera ubuyobozi bwa FERWAKA akadufasha gusiga umurage mwiza mu Rwanda rw’ejo hazaza!

 

MURAKOZE