Uyu musore y’itwa Pascal Munyamahoro.

Uyu musore y’itwa Pascal Munyamahoro. Aba muri Bufaransa. Aha habanza yari yabaye champion de France muri – 60Kg

 

Uyu musore y’itwa Pascal Munyamahoro. Aba muri Bufaransa. Aha habanza yari yabaye champion de France muri – 60Kg.

Ubusanzwe akaba n’umwe mu bakinnyi bakiniye u Rwanda (national team) muri 2003 aho twamwitaga “kataman”! Kuri iyi foto ikurikira yindi yari yabaye uwa 3 ni muri mu marushanwa ya zakaminuza  (inter universities) hariya mu gihugu cy’ubufaransa.


Nk’uko mu byibonera rero ni umwe mu banyarwanda bataretse karate hanze y’iwabo, bakomeje guhesha ishema igihugu cyabo.
Uyu mugabo mubona iburyo bwe ni uw’itwa Dominique Valera ubu ufite dan ya 8 muri karate. Akaba ari igihangange ku rwego rw’isi kubera ibikombe by’inshi n’imidari yagiye atwara haba k’umugabane w’u Burayi cg hanze yawo.
By’umwihariko akaba inshuti y’u Rwanda.Ubufaransa bukaba kimwe mu bihugu by’ibitseho bene ibi bihanganjye biri mu rwego ruhanitse rwa Karate. Aha twabibutsa ko ariho habarizwa uhagarariye Wado-Ryu mu burayi bwose ariwe O’Senseï Hiroji Fukazawa umujyapan twifuza ko yazakandagira mu Rwanda akatwereka karate y’umwimerere. Uyu kandi ni nawe wasimbuye O’senseï Hino Teruo Kono witabye Imana ari inshuti y’u Rwanda. Akenshi, nta mwaka washiraga adakandagiye mu Rwanda.
Yagiye akoresha amahugurwa n’ibizame binyuranye byateje imbere Karate y’u Rwanda. Twanavuga ko akakuze cyane bateje imbere Karaté y’u Rwanda nka Senseï Sinzi, Nduwumwe, na Musanganya, bamuzi nk’urugero rutajegajega muri Karaté Wado-Ryu!

Ni bidushobokera, mu minsi eje, tuzagenda tubagezaho ubuzima bwa bamwe muri aba banyarwanda bari hanze bagikina karate, ndetse n’ibi bihanganjye muri Karate hirya no hino ku isi.