Iserukiramuco ry’imikino njyarugamba

Tariki ya 24 Werurwe nibwo ruzaba rwambikanye ahitwa Bercy mu Gihugu cy’ubufaransa, ahazabera amarushanwa y’iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubuhanga n’imikino njyarugamba yose kuri iyi si y’Imana. Abahanga bahanitse baturutse mu nguni enye z’isi bazaba babukereye.

 

Indahemuka mu ndahemuka nka ferwaka.com tuzaguma kubagezaho uko aya marushanwa azaba y’ifashe tubaha amashusho meza ashoboka tunabagezaho ibijyanye n’amakuru yose azaba aturuka kuri iri serukiramuco.
Hano i Bercy ariko ngo imyanya arabaze! Twaburira abashaka kwigererayo ko baba bagura amatike n’imyanya kuko ubusanzwe ibitangaza bibera aha, bituma uwabyiboneye ahora ipfa n’amatsiko yo gusubirayo. Inkuru mbarirano iratuba,…! Nababwira iki nimwigurire amatike kuri http://www.karatebushido.com/list-festival

Mu ihiganwa rya Bruce Lee hazaboneka abahanga ba Nunchaku (bakunze kwita muncaku babeshya mu kinyarwanda), abafaransa bahange n’ubuyapan muri Kyokushinkai hazaba kandi hari n’abanyabugenge mu mikino njyarugamba ya créoles, amérindiens et bushinengés
Abahanga barushanwa b’abafaransa muri Karate no muri Taekwondo bose bazaba bahibereye, abamonaki ba Shaolin bazazura umuco.
Nk’uko bisanzwe, ihuriro ry’abafite ibyiza byinshi mu buhanga n’imikino njyarugamba bose bazaba baje Bercy iwabo w’abahanga mu byo kwirwanaho hakoreshejwe intwaro zidacira umuriro cg umubiri gusa!

Muraararitswe!