Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 18 Genocide yakorewe abatutsi

Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 18 Genocide yakorewe abatutsi ryabereye i Kigali i Remera kuri stade Amahoro tariki ya 22/04/2012.

Aya marushanwa y’itabiriwe n’abakina karaté baturuka muri za club zitandukanye buri wese ku giti cye mu byo bita open (ni ukuvuga ko buri wese akina atari mu ikipe cg yitwaje ikipe) yagaragayemo abakora karate baturuka lu laclub menshi anyuranye hano mu Rwanda no mu mahanga.

 

 

Twavuga nka club ya High Park Martial Arts iyobowe na Senseï Martin O’Connell, wari uherekejwe n’abanyeshuri we barimo: “Desmond Maynard, Guttler,Kimberly Davies,Ilka Guttler, Eileen Jensen and Paula Burrows, bose baje baturutse mu gihugu cya Canada kwifatanya n’abanyarwanda cyane cyane abakora karate,  kwibuka genocide yakorewe abatutsi.
Mu gihe ariko aya marushanwa yabaga abari bahateraniye berekanye ko karate itagira umupaka kandi ko ihuza abantu bose nta vangura iryo ari ryo ryose.

Hagaragaye kandi abayobozi bakuru b’igihugu bari bitabiriye aya marushanwa kuva atangiye kugeza arangiye. Twavangu nka Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert,Directeur wa Minisopc BUGINGO Emmanuel (washoje irushanwa akanatanga ibihembo), Chairman wa RDRC (commussion yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero) Sayinzoga Jean (5e dan WADO-RYU) wafunguye iri irushanwa, uwari uhagarariye CNLG, DG RURA Régis Gatarayiha,ndetse na president wa FERWAKA Uwayo Théo, n’abandi bantu batandukanye bifatanyinije natwe muri iri rushanwa.

Dore uko amarushanwa yagenze muri rusange: Html | PDF|Word doc

Amwe mu mafoto y’aba bashyitsi.

 

Uyu ni Senseï Martin O’Connell wakunzwe cyana n’abanyarwanda, we n’abanyeshuri be bari bazanye!

 

 

 

 

 

Uvuye ibumoso ujya iburyo: Ni Paula Burrows na Claire. Aba bo bamaze ku rwana ngo babaye inshuti zitazibagirana. Buri umwe muri bo twaganire ukwe ariko ubu bucuti buturutse ku makofe n’imigeri byiza muri karate burasanzwe cyane rwose!

Aba ni bamwe mu banyeshuri bakora karate bari baturutse muri NUR na bagenzi babo bava mu maclub ayivukaho cg bafitanye ubucuti!

 

Aha naho bukeye bw’aho bari baje mu ntara y’amajyepfo gusura inzu ndanga muco y’amateka y’u Rwanda.