Burundi: Amarushanwa y’akarere ka gatanu (zone 5)

Amarushanwa y’akarere ka gatanu (zone 5) muri Karate azaba ku nshuro yayo ya munani (8th UFAK Zone 5 Karate Championships).

Aya marushanwa azabera i Bujumbura mu Burundi, ateganyijwe kuva tariki ya 21 kugeza 27 Gicurasi 2012. Imyiteguro yayo ikaba yaratangiranye n’itariki ya 10 gicurasi i Kigali kuri stade Amahoro, n’ahandi hanyuranye hirya no hino muri aka karere hakurikijwe gahunda ya buri gihugu kizayitabira.

 

 

Ng’icyo ikibuga nyacyo gikorerwaho amarushanwa.

Abazahagararira u Rwanda baturuka mu ntara y’amajyepfo bose bakaba bahurira n’abo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda aho bategurwa na Sinseï Sinzi Tharcisse, ubu wemeye kuzaherekeza aba basore mu rwego rw’ubufatanye na FERWAKA kuko ubusanzwe ari n’umusifuzi ukomeye muri aka karere.

Iki ni kimwe mu bintu bishimishije byagaragaye mu myiteguro y’iyi gahunda y’akarere ka gatanu, k’uko nk’uko mubizi hakunze kuvugwa amacakubiri atoroshye bitewe n’imyumvire idahura mu bitekerezo.

Yaba Sensei Sinzi Tharcisse na Rurangayire Guy Didier, ushinzwe tekinike mu rwego rw’igihugu (DTN), tutari twabonana ngo buri wese agire icyo adutangariza, bombi baba, ubu bari gusenyereza umugozi umwe muri gahunda yo kubaka Karate y’u Rwanda.

Cyakora abakinnyi, abasifuzi n’abatoza batandukanye twabashije kuvuvugana nabo, bose barishimira iki gikorwa bakavuga ko ariko igikenewe ari uko abakora karate bose mu Rwanda bakurikira iyi nzira n’urugero rwiza twungutse.

Abo twaganiriye amaso ku yandi cyangwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi ku mbuga zihuza abantu, bemeza ko ibi bishobora gutuma u Rwanda rusubirana umwanya wambere rwahoranye muri aya marushanwa.

Ngo ubu ikipe ya karate izasohokera u Rwanda na bamwe mu batoza n’abasifuzi (ntihazagenda bose kubera ubushobozi buke) baba bafite “moral” yo hejuru kubera iyo ntambwe n’ubwo bwumvikane.

Abazasohokera u Rwanda bari mu by’iciro bikurikira:

Abahagarariye FERWAKA=2

Senseï= Sinzi Tharcisse (umusifuzi)

Abasifuzi=4

Umutoza=1

Abakobwa=6

Abasore=18

Nk’uko bisanzwe muri aya marushanwa ikipe y’u Rwanda yatewe inkunga na Minisiteri ishinzwe imikino n’ishyirahamwe rya Karate ubwaryo.

Azaba ayobowe na Senseï Olsegun uzatanga amahugurwa y’abasifuzi, na mugenzi we Senseï Brandon wo mu gihugu cya Afurika y’epfo.

Hazaba haje ibihugu bikurikira: Burundi, Kenya, Tanzaniya, Uganda n’u Rwanda byose bisanzwe bigize akarere ka gatanu. Twaboneraho kubibutsa ko Misiri ubu yagaruwe muri aka karare itazaboneka kuko ifite ibibazo by’imvururu zitoroshye zirangwa muri kiriya guhugu cyabo muri iki gihe. Nyamara Misiri yagombye kuba ariyo iri ku buyobozi bw’aya marushanwa, yahise isimburwa n’u Burundi nta nteguza kugeza igihe hazabonekera andi mabwiriza. Ni Muri urwo rwego n’aya marushanwa azaba ayobowe n’u Burundi buhagaze neza muri iyi minsi.

Twabibutsa kandi ko mu marushanwa aheruka kubera muri Kenya umwaka ushize, u Rwanda rwitaye neza n’ubwo rwari rufite ibibazo bitoroshye muri icyo gihe. Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Karate yitabiriye imikino y’Akarere ka gatanu (Zone 5) yagarutse i Kigali izanye imidari 17 harimo ibiri ya zahabu, 10 y’umuringa (argent) n’itanu ya feza (bronze).

U Rwanda rwitabiriye imikino y’Akarere ka gatanu yabereye muri Kenya mu rwego rwo gutegura abakinnyi bagombaga guserukira igihugu mu mikino y’Afurika (All African Games) yabereye i Maputo muri Mozambique mu kwezi kwa Nzeli 2011.

Rurangayire Guy Didier, Umuyobozi ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) ku wa 10 Nyakanga 2011 yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abakinnyi b’Abarundi babatsinze ku mukino wa nyuma kubera impamvu zitabaturutseho.

Rurangayire atangaza ko mu kurwana (Kumite) mu rwego rw’abagabo u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri.