Ikipe y’u Rwanda ya Karaté igarutse yuzuye!

 

Ikipe y’u Rwanda ya Karaté igarutse uko yagiye yose ! Niba iyi nkuru ariyo mpereyeho ni uko abenshi muri twe ubwoba bwari bwabamaze bibwira ko aba basore n’inkumi bashobora nabo kuba batoroka bakigumira i Burayi. Mu myaka yashize ikipe y’igihugu ya karaté yakunze guhura n’iki kibazo iyo yajyaga k’umugabane w’uburayi. Ndetse igihe abakinnyi ba karaté baherukaga gutoroka hanatorotse benshi bituma haba icyuho mubasigaye bendaga no kubura ikipe yuzuye yabasha gukina. Bamwe bavuga ko habuze gato ngo Senseï Sinzi wari ubaherekeje icyo gihe, ahinduke umukinnyi !

Ubu rero bose bagarutse n’ubwo batabashije guhesha ishema igihugu cyacu, ariko bitwaye neza ku rwego rwobo muri rusange. Banatahanye ingamba nyinshi n’ubuhanga bakuye muri ayo mahanga. Hafi ya bose batsindiwe mu majonjora ku mukino ubanza. Nyamara ariko, ntibivuze ko iyi kipe itari y’izewe n’umutoza cyangwa ubuyobozi bwa tekinike. Mu ijonjora rikaze umutoza yari yakoze, dore ko n’udufaranga duke tutabuze kumukoma mu nkokora, … abenshi bemeza ko yari yatwaye abakinnyi b’abahanga cyane hakurikijwe abari bagiye batsinda amarushanwa anyuranye hano mu gihugu, basanzwe bazwe cyane rwose nk’aba Haruna, ba Cyuma na Rehema n’abandi mumenyereye.

Nta gushidikanya ko iri rushanwa dutsinzwe ridusigiye amasomo menshi, haba ku bakinnyi, ku buyobozi ndetse na Minisiteri ishinzwe imikino (umuterankunga rukumbi w’imena). Haranengwa ibibazo by’amafaranga atabonekera igihe ubundi akaza ari make, ukwitegura kudahagije, ubushobozi buke bwo guhuza abakinnyi ngo bamenyerane, n’utundi tubazo tutari twiza ku ikipe yiteguraga amarushanwa y’isi. Ku bakinnyi, haravugwa ko ishyaka risanzwe ribaranga ritagaragaye bihagije. Byaba se ari ikibazo cyo gukangwa n’amahanga batamenyereye, n’amarushanwa akaze nk’iri ryabereye Bercy mu Bufaransa ? Nta wa menya. Gusa ngo « uburiye umubyizi mukwe, ntako aba atagize ». Ijoro ribara uwariraye.

Tubifurije ishya n’ihirwa, kandi bagire amahoro mu rwatubyaye, banitegure neza amarushanwa aje mu mwaka utaha. Dore ko u Rwanda rutegura kuzakira irushanwa naryo ritoroshye rya zone 5, rizabera i Kigali muri 2013. Nta gushidikanya ko benshi muri bo bagishoboye kandi bazaryitabira.

Twongere ariko dushimire Minisiteri ya siporo na Leta yacu, idahwema gushyigikira imikino mu bushobozi ubwo aribwo bwose bubonetse kandi by’umwihariko bakazirikana karate iyo bikunze. Ndavuga ibi kuko hafi yacu aha hari ibindi bihugu byananiwe no kwitabira amarushanwa ya Africa, nkanswe iri rushanwa ry’isi yose u Rwanda ruvuyemo. Dushimire ubuyobozi bwa FERWAKA, ubwitange n’umurava bakoranye ngo iyi kipe ibashe kugera hariye. Dushimire ikipe yacu kandi ubutwari bagize bwo guhangana n’ibibazo binyuranye ndetse no guhangara amahanga muri iri rushanwa bashoje.

Narangiza nisabira abakunda karate bose kudacogora no kuguma gushakisha ubufasha n’inkunga izo ari zose zatuma karate y’u Rwanda itambuka ikagera heza mu minsi iri imbere.