Theophile TWIZERE wiga muri PSVF yimwe ibihembo yatsindiye!

Bamwe mu bana bakinnye compétition ya RBC ngo baba barimwe ibihembo byabo!

Birababaje kubona umwana utarageza ku myaka 18 asorera club adakinamo kugeza aho ibihembo bigera ku mafaranga 150.000Frw biburirwa irengero byitirirwa gusorera club ya NUR atigeze ananakinamo habe n’umunsi n’umwe. Ibi nabyo ntibyitirirwe Club yose ya NUR kuko ibimenyetso bimaze kujya ahagaragara bigaragaza ko ari abantu ku giti cyabo bakoze ubu bugizi bwa nabi.

Dusanzwe tuzi neza ko club ukinira ariyo iguhemba. Ahandi iba isabwa ahubwo no kugutunga. Iwacu aha rero siko bimeze, ahubwo bamwe mu bakiniye club ya NUR Butare, ubu nibo basabwa kuyisorera. Ibi bintu mudufashe kumenya ukuri kwabyo kuko birababaje cyane. Byabaye ku witwa Theophile TWIZERE wiga muri Petit Seminaire Vergo Fidelus Karubanda, ubusanzwe ukinira muri club ya Nyamagabe. Umutoza we twabashije kuganira ndetse n’umubyeyi we, ngo ntaho batabarije, kugeza kuri Capitaine wa NUR “karate-Do Club” wageze aho akanga kubitaba burundu!

Bene ibi bituma abana bashoboye bacika intege. Mu gihe abamuciye intege ari bo bari bashinzwe kumuzamura agatera imbere turibaza ko Théophile uherutse gutsina bagenzi bose abarusha cyane byaba byaramuhungabanyije mu buryo bwe bwo gukunda karate, ndetse no mu myiteguro yari arimo mu marushanwa ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka, n’utaha. Twagerageje gushaka abo bireba bavugwa kugira uruhare muri iki kibazo bose, telefone zabo zigendanwa ntizabasha kuboneka.

Tubibutse ko iki kibazo kidafite aho gihuriye n’ubuyobozi bwa RBC cg FERWAKA, kandi ako ahubwo umuyobozi wa FERWAKA ushinzwe tekinike twabimenyesheje yatubwiye ko bakiri kugikurikirana kandi ko ababyijanditsemo bose bazafatirwa ibihano ntangarugero.

Amwe mu mafoto dufite ya Théo aho yari yasohokeye u Rwanda mu Burundi!

Théophile yambwika umudari n’umwe mu bayobozi ba Ecole Française i Burundi!

Théophile kuri Podium!