KWIYAKIRA

 

Tariki ya 26/12/2012 ahitwa kwa Guinness Kicukiro niho President wa FERWAKA yakiriye abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Maroc ndentse na Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.

 

 

Nyuma yo kwakira abatumiwe batandukanye, umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAKA yafashe ijambo maze ageza ku bari bari aho gahunda y’uwo munsi ari nako ashimira abatumiwe biri bitabiriye ubutumire. Hakurikiye ijambo ry’uwungirije perezida wa FERWAKA bwa kabiri (2e vice président) ariwe afande Karara, hanyuma hataho umwe mu baterankunga bihariye ba FERWAKA ariwe Musoni ubu ukina karate nawe muri club ya Kaïsho, hanyuma haza uwungirije perezida bwa mbere (1er vice président) ariwe senseï Balnabé, hasoza perezida wa FERWAKA ubwe ariwe Théo Uwayo.

Mu ijambo rye yahereye ku gushimira abazanye imidari ndetse yongera no kuyibambika ku mugaragaro. Yanatangaje ko yababajwe no kuba iyo tsinzi itarigeze ivugwa abakinnyi ba karate bakaba barinjiye ku kibuga cy’indege iwabo nk’aho nta cyabaye, mu gihe mu bindi bihugu za televiziyo ziba zahagurutse byacitse basakuje bishimira intsinzi n’ishema ritashye mu gihugu cyabo. Yabasobanuriye ko ari uko bimeze kandi ko biterwa n’uko karate itari yahabwa umwanya ikwiye nk’izindi siporo zose. Abasaba kubiharanira mu kinyabupfura n’ubwitange.
Yagarutse ku bibazo binyuranye byiganje mo ubushobozi buke n’ubukene biranga Urugaga Mpuzamashyirahamwe rw’Abakora Karate mu Rwanda (FERWAKA) atanga ingero z’uko ahandi mu bindi bihugu bigenda, ndetse anasobanura ko uretse no hanze, no mu Rwanda ugereranije n’izindi federasiyo, FERWAKA usanga nta bushobozi ifite bwo kwigereranya n’abasigaye. Yasobanuye neza ukuntu bose abagize komite bakora badahembwa, mu gihe izindi federasiyo zo bahembwa ndetse amafaranga atubutse hano iwacu mu gihugu atanga n’ingero z’imishahara ikomeye abandi bafata. Ibi abikurije ariko ku bwitange akunze ku gira we na bagenzi be bari kumwe muri komite, abakarateka bari basohotse bagiye basobanurira abari baraho, ndetse n’akazina (tugize ibanga) bamwe mu bajyanye nawe i Paris bamwisi kubera kuguma kwitanga no kubakangurira gukoresha neza duke karate y’u Rwanda ihabwa na minisiteri ishinzwe imikino mu hano iwacu.
Yakomeje asobanura ariko ko ntako abayobozi b’igihugu cyacu baba batagize ukurikije ubukene igihugu cyacu gifite ndetse n’ibibazo bitwugarije muri iki gihe. Yasabye abakina karate kutagwa mu mutego wo kwigereranya n’ibihugu bisigaye muri Afurika kuko biturusha ubushobozi bw’amafaranga kure cyane. Gusa yashoje abasaba ko batagomba kwisuzugura kubera ubukene, ko ahubwo ubutwari bifitemo, bugomba kuguma kubafasha gutera imbere no kuzazana indi midari myinshi mu gihe kiri imbere. Yatanze urugero rw’ukkuntu muri Maroc babashije kuzana imidari igeze kuri ibiri kandi barajya ibibazo by’amafaranga adahagije, ngo byaba byaranatumye bamwe muri bo bacumbika muri miryango y’abanyarwanda iri iyo muri Maroc, n’ibindi n’ibindi.
Yarangije asaba buri wese kwishimira byiza byinshi byagezweho, kandi asaba buri wese wabigizemo uruhare kw’iha amashyi, no gushimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu nk’umubyeyi itwitaho igihe cyose uko ashoboye.
Tubibutse ko umuterankunga uhoraho wa karate mu Rwanda ari minisiteri ishinzwe imikino, nyuma ya FERWAKA ubwayo n’abakina karate bitanga umunsi ku  wundi. Vuba aha ariko RBC ngo yaba yaratangiye gufatanya na FERWAKA mu bikorwa byo kurwanya no kwirinda SIDA, ikaba iteganya n’irushanwa ngarukamwaka. Bishoboke ko kandi na Imbuto Foundation yaba igiye gutaho mu rwego rwo kurwanya malariya. Aba n’abandi bashobora kuboneka vuba baba ari abafatanya bikorwa bakomeye FERWAKA yaba yarungutse muri uyu mwaka dushoje. Sinarangiza ntavuze inkunga minisiteri ishinzwe amashuri itera karate mu marushanwa mpuza mashuri (interscolaire) amaze igihe kitari gito aba mu gihugu cyose. Ibi ngo bikaba byaranatumye karate itera imbere cyane mu bana bato bari mu mashuri y’isumbuye cyane cyane ko ariho FERWAKA ikunze kwibanda ijonjora abazahagararira u Rwanda bashyirwa mu ikipe y’igihugu. Ushinzwe tekinike yemeza ko byatumye FERWAKA ikora pipinnyeri nziza muri mashuri yisumbuye. Aya marushanwa ya interscolaire yarangiye tariki ya 28/12/2012 ahitwa KABUGA ya KIGALI.