Karate mu kurwanya malariya!

 

Ubuyobozi bw’impuza mashyirahamwe nyarwanda rya karate buratangaza ko “IMBUTO FOUNDATION” yaba igiye gufatanye n’iri shyirahamwe mu gushyira mu bikorwa byayo gahunda yiswe “karate Campany against malaria” aribyo wakwita: “karate mu kurwanya malariya” mu kinyarwana cy’iki gihe ugenekereje.
Iyi gahunda ngo izaba ikubiyemo ibikorwa byo gukangurira abanyarwanda ikoreshwa ry’inzitiramubu (Long Lasting Insecticide Treated Nets), uburyo bwo kwirinda malariya, no kwivuza neza; ngo yaba izibanda by’umwihariko ku banyarwanda bo mu duce twibasiwe cyane na malariya nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa tekinike muri FERWAKA.
Hifashishijwe karate abaturage bo muri utwo duce bazashishikarizwa guharanira kugira “roho nzima mu mubiri muzima” ari nabyo bituma tuvuga ko runaka afite amagara mazima nk’uko dukunze kubyita mu kinyarwanda. Ariko ibyo ntibishoboka hatabayeho kwirinda malariya hakoresha inzitiramubu no gutera imiti, kwivuza neza kandi hakiri kare, guhafata imiti neza, n’ibindi bizasobanurirwa abazitabira ayo marushanwa!

Imbuto Foundation ni igiko gikomeye cyane muri gahunda z’iterambere na politike ya Leta. Kizwi cyane muri za gahunda zikurikira: “Gutezimbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, Fata umwana wese nk’uwawe, Gahunda zo kurwanya Malariya, Ubwisungane mu kwivuza, Sida n’izindi ndwara z’ibyorezo, n’izindi nyinshi”. Izi gahunda zose usanga Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika ariwe uziri ku isonga. N’iyi yo ku rwanya malariya rero ntiyayitaje ahubwo aturangaje imbere afatanyije n’abakora karate n’abagororangingo (abacrobates) bazaguma banyuranamo baryoshya ibyo birori bivanze n’inyigisho zikomeye mu kurwanya malariya nk’uko gahunda zateganijwe hirya no hino mu gihugu zibyerekana. Iyi gahunda yari itegenijwe gutangira tariki ya 29/12/2012 yaba yarigijweyo.
Ntitwari twongera kugezwaho uko gahunda y’ibikorwa ihagaze, igihe twayibona turayibagezaho bidatinze!