Ubutumire na gahunda y’amarushanwa yo kurwanya Malariya

 

Dore ng’uko umubu utera malaria.

Utu ni tumwe mu duce twibasiwe by’umwihariko na malariaya mu gihugu cyacu :

Kamonyi (Gacurabwenge), Nyagatare (Rwimiyaga) , Bugesera (Ruhuha), Nyanza (Busoro), Rwamagana (Town Center), na Kigali (Remera/Petit Stade)!

U Rwanda rero nk’igihugu cy’ibasiwe na malaria cyane, gifite muri gahunda zacyo politike yo kurwanya malariya dufatanyije n’abaterankunga banyuranye. Ibi byose ntibyashoboka abenegihugu ubwabo badafashe iyambere ngo babigiremo uruhare rugaragara. Bamwe mu bakina Karaté ni abajyanama b’ububuzima abandi ni abayobozi mu nzezo z’ibanze, abandi ni abantu batandukanye bari mu byiciro binyuranye malariya idahwema kwibasira. FERWAKA yabyumvise vuba, maze ifata gahunda iboneye yo gufatanya na IMBUTO FOUNDATION muri ibi bikorwa.

Mu nkuru yacu yabanjirije iyi, twababwiraga ko gahunda yerekeye iri rushanwa ryo kurwanya malariya nitugeraho tuzabamenyesha uko iteye. Umunsi wageze !

Dore ng’iyo imbonerahamwe igaragaza uko gahunda zizagenda zikurikirana muri iri rushanwa ryo kurwanya malariya :

Place Week days Date Time
Kamonyi (Gacurabwenge) Saturday 05th /01/2013

9H00 – 12H00

Nyagatare (Rwimiyaga) Monday 07th /1/2012

9H00 – 12H00

Bugesera (Ruhuha) Tuesday 08th /01/2013 9H00 – 12H00
Nyanza (Busoro) Thursday 10th /01/2013 9H00 – 12H00
Rwamagana (Town Center) Saturday 12th /01/2013 9H00 – 12H00
Kigali (Remera/Petit Stade) Sunday 13th /01/2013

9H00 – 18H00

Mushobora kandi gufata ubutumire bwanyu hano kuko buri mu yobozi na club ye baratumiwe. Twizere ko abazaga byinshi kuri iri rushanwa mwese musubijwe: http://ferwaka.com/images/invitations/INVITATION.jpg