Dore uko irushanwa ryo kurwanya Malariya ryagenze:

 

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA  ku bufatanye na IMBUTO FOUNDATION  ryashoje amarushanwa yo kurwanya malariya  kuri iki cyumweru tariki ya 13/Mutarama/2013, ayo marushanwa akaba yari afite insanganyamatsiko yagiraga iti :”Turwanye Malariya turara buri joro mu nzitiramibu ikoranye umuti”

Ayo marushanwa akaba  yaratangijwe ku itariki ya 5/Mutarama/2013 akarangwa cyane cyane n’imyiyereko ku mukino wa Karate yabereye muri buri  ntara yose y’igihugu ndetse hakaba haratangiwemo n’amasomo ahagije mu kurwanya malariya aho buri munyarwanda wese yakangurirwaga  kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti , kandi nk’uko twabitangarijwe na Niyonzima Clement ukuriye agashami gashinzwe kurwanya malariya mu IMBUTO FONDATION  yatangaje ko akurikije ubwitabire bwagaragaye muri buri ntara yemeza ko ubutumwa bagombaga gutangwa bwatambutse ku buryo bushimishije.

Isozwa ry’ayo marushanwa ryatangijwe n’urugendo rwo kurwanya Malariya rwahereye i Remera ku Gishushu ahari icyicaro cya RDB rugana kuri sitade nto i Remera(petit Stade)  ariho ayo marushanwa yasorejwe.

Nyuma y’urugendo umuyobozi wungirije wa Federasiyo ya Karate  Karamaga Barnabe yatangije iryo sozwa ry’amarushanwa ku mugaragaro ashimira IMBUTO FOUNDATION ku nkunga ikomeye yabateye anayisaba ko yayitera inkunga kugirango ayo marushanwa azabe ngarukamwaka.

Mu mikino yo gusoza ayo marushanwa ,abakarateka barushanyijwe muri kata ndetse no muri Kumite mu byiciro byose ,abana bato abahungu n’abakobwa ndetse n’abakobwa bakuru barushanyijwe ku giti cyabo, hagaragaramo n’amarushanwa ya kata mu makipe ndetse na buri muntu ku giti cye  yakozwe n’abahungu bakuze ,bisozwa n’amarushanwa ya kumite mu makipe yakozwe n’abahungu bakuze.

Dore uko abakinnyi bitwaye muri ayo marushanwa.

Abana b’abakobwa kata

 

1. Ineza INES

2. Umuhoza djamilla

3. Niyodusaba valentine

 

Abana b’abakobwa kumite

 

1. Uwiragiye rose

2. Abijuru honorine

3. Umuhoza djazila

3. Cyuzuzo sakina

 

Individual kata abana b’abahungu

 

1. Munyaburanga Claude

2. Nshubusho Alex

3. Ntwali jelusalem

3. Manzi joslain

 

Individual kumite abana b’abahungu

 

1. Gasore Moussa

2. Ingabire Olivier

3. Uwiringiye Guillaume

3. Sahundwa Bryan

 

Abakobwa bakuru kata

 

1. Umuhoza Aisha

2. Mukagatare olive

3. Kabera Rehema

3. Uwase razia

 

Abakobwa bakuru kumite

 

1. Gashagaza Solange

2. Kabera Rehema

3. Uwase razia

3. Noella

 

Abagabo kata individual

 

1.  Bakundukize costa

2.  Kumi jean Claude

3.  Ntahilajya lambert

3.  Nsengimana Omar

 

Abagabo kumite individual

 

1. Munyeshyaka Vincent

2. Barawigirira Idrissa

3. Ngarambe Vanily

3. Tuyisabe GUSTAVE

 

Abagabo equipe kata

 

1. Tigre

2. Kensei

3. Fight

3. IPRC

 

Abagabo kumite equipe

 

1. Nyamagabe

2. UNR

3. Mamaru

3. Kensei

 

Rutindukanamurego Roger Marc