Ferwaka irateganya amahugurwa no kuzamura mu ntera abakarateka.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda Ferwaka rirateganya igikorwa ngarukamwaka cy’amahugurwa azasozwa n’ikizamini cyo kuzamura abakarateka mu ntera, bakambikwa imikandara yisumbuye kuyo bari basanzwe bambara.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate  mu Rwanda  Uwayo Theo yatangaje ko Ayo mahugurwa azabera kuri sitade nto y’i Remera, akayoborwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu Ruslan Adamov , akazasozwa n’ikizami cyo kuzamura mu ntera  abakarateka bava ku mukandara w’ubururu(Bleu)  bajya ku mukandara w’igitaka (Marron) , n’abava ku mukandara w’igitaka (Marron) bajya ku mukandara wirabura (noire) ariwo ungana na Dani ya mbere.

Ayo mahugurwa ndetse n’iryo zamurwa mu ntera bikaba biteganyijwe  kuri ubu buryo:

kuwa  30/Werurwe/2013 nibwo hazatangizwa ayo mahugurwa kuri Sitade nto i Remera akazamara umunsi umwe .

kuwa 31/Werurwe/2013 hakazaba ikizami cyo kuzamura mu ntera abakinnyi bari muri bya byiciro twavuze haruguru, bazaba bakurikiranye ayo mahugurwa kandi bagejeje n’igihe cyo kuzamurwa mu ntera giteganywa n’amategeko  y’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate ku Isi. Umuyobozi wa Ferwaka akaba yanatangaje kandi ko bateganya no kuzazamura mu ntera abafite Dan ziri hejuru y’imwe bakaba bazabamenyesha igihe bamaze kubinononsora neza.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye n’umuyobozi  w’ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda Uwayo Theo yatangaje ko atari ibyo gusa kuko no mu mpera z’ukwezi kwa Mata ku itariki ya 28 hazaba irushanwa ngaruka mwaka ryo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi rizwi ku izina rya Never Again, akaba yatangaje ko imyiteguro igeze ahashimishije mu rwego rwa Federasiyo.

Ubutumirebwanyu urabusanga aha >>>

 

 Roger Marc Rutindukanamurego