AMABWIRIZWA AREBANA N’AMAHUGURWA AJYANYE N’IKIZAME CY’IMIKANDARA CYO KUWA 30-31 WERURWE 2013

 

Inama ya komite ya FERWAKA imaze kwemeza bidasubirwaho gahunda y’amahugurwa n’ibizamini bya umukandara w’ikigina n’uwumukara (dan 1), yemeje kandi ibiciro bidasubirwaho ku bafata ayo mahugurwa azabera kuri Stade ntoya i REMERA ku Mahoro.

Dore ibiciro kubyerekeye ya Passage izaba ku itariki ya 30 zishyira 31 z’ukwa gatatu uyu mwaka:
13 mile kuba shodan.
10 mille kuba marron
NB: kandi buri wese akaba afite passport cg akayigura (5000F)!!!
Kubera ko samedi ari umuganda bazatangira kuva  14 h kugeza 17h
Naho kucyumweru ni 8h a 13h.

Aya mafaranga ariko ngo byumvikane neza si ayo kugura umukandara ni ayo kwemererwa gukora ikizame muzahabwa n’ababishinzwe. Uzatsindwa ikizame ntazitwaze ibindi kuko ntabwo azaba yaje kugura umukandara mu iduka. By’umwihariko, ibi byibukijwe n’umuyobozi mukuru wa FERWAKA tuvuganye mu kanya, mu buryo bw’inyandiko.
Abazitabira ayo mahugurwa bose barasabwa kuzaba bararangije kwiyandikisha kuri web site ya FERWAKA, bujuje n’ibindi byangombwa byavuzwe haruguru, kugirango hagaragare neza inzego bavaho n’izo bajyaho. Barasabwa kandi kuzubahiriza amasaha n’andi mabwirizwa yose asanzwe agenga bene aya marushanwa mu bw’itonzi.

Tubifurije kuzatsinda ibi bizame, no kuzungukira byinshi muri aya mahugurwa, mwese abazayitabira.

René