Dukosore gato inkuru yabanjirije iyi, ivuga ibiciro ku bizamini bizakorwa!

bakina-Karate
Share

Inkuru yerekeye ibizamini by’imikandara y’ikigina n’umukara bizabera i Remera kuri stade AMAHORO tariki ya 30 kugeza tariki ya 31 z’uku kwezi, ejo bundi mu mpera z’iki cy’umweru.

Aho twavuze ko abakora ibi bizame bazishyura amafara 10.000Frw (abazakorera umukandara w’ikigina) na 13.000F (abazakorera umukandara w’umukara) ngo Pass Port sportif itarimo, kandi ubusanzwe yo yonyine igura 5000F! Ubu byahindutse.
Nyuma y’aho abenshi muri mwe bagaragarije ko ayo mafaranga yaba ari menshi, ababishinzwe bamaze kubiganiraho neza bose hamwe; batumenyeshyeje ko muri ibi biciro noneho harimo n’iyi pass port yavuzwe haruguru.
Ni ukuvuga ko buri muntu uzakora iki kizamini asabwa kuzishyura amafara 10.000Frw (abazakorera umukandara w’ikigina) na 13.000F (abazakorera umukandara w’umukara) ariko noneho Pass Port sportif irimo muri iki giciro.

Tuboneyeho gushimira ababigizemo uruhare mwese nk’abakunze kuvugwa ko batuye kure (gutura kure si icyaha ahubwo biterwa n’aho uturutse burya ntahaba kure) n’abandi bose bireba bagerageje kumva impungenge z’abakarateka bifuzaga kuza muri ibi bizame ariko ubushobozi bukaba bwari bugiye kubakoma imbere.
Twibutse ariko ko nk’uko umuyobozi mukuru wa FERWAKA yabisobanuye, -bakoze ibi banazirikana ibikorwa byose uru rugaga rwifuza kugeraho, batirengagije ubushobozi bwa benshi mu bakina karate mu Rwanda- Yatwibukije ko rwose bitoroshye kubyirengagiza aheraho asaba buri wese kubizirikana kuko FERWAKA izubakwa n’amaboko y’abakarateka ubwabo.
Yongeyeho ko hirya y’ibi biciro, abazitabira bose amahugurwa abanziriza amarushanwa, basabwa kuzishyura amafaranga 1000F (igihumbi) hanyuma ibizamini byatangira bakigirayo bagaha urubuza abazabazwa.

Tubaye tubashimiye uburyo mwakira ibi byemezo mu by’ukuri bitunguranye.

3 Responses to Dukosore gato inkuru yabanjirije iyi, ivuga ibiciro ku bizamini bizakorwa!

  1. OSS ndabashimiye mwe mudutegurira imikino amazina nayo ndi ceintuire marron APR karate none competition ya never again izaba ryari ndi darfur muri sudan nkurikirana amakuru umunsi kumunsi mukomeze muteze karate imbere tubari inyuma

  2. Joshua gasore hobby says:

    Turabashimiye cyane.Gusa mudusobanurire ese hari passage ihar kubantu bataza pasa maron na noire?

  3. Roger says:

    Mbabajwe no kubura amateka ya Sensei Karangwa Fidele,Mwalimu wanjye nkesha byose! Mushyireho amateka y’aba maitre bubatse izina mu gihugu, ni byo bizatuma amateka yayo adasibangana!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>