nduwumwe francois

Umwe mu batangije Karaté mu Rwanda yaratabarutse

Nduwumwe Francois, inararibonye mu mukino wa Karate, akaba n’umwe mu bafashe iyambere mu gutangiza uwo mukino no kumvisha abanyarwanda ko Karate atari umukino w’amabandi nk’uko abenshi bayifataga igitangira, yitabye Imana  ku itariki ya 13/Werurwe/2013 afite imyaka 68

Nduwumwe Kimwe n’abandi bakuru muri uyu mukino nka mzee Sayinzoga, mzee Sinzi Tharcisse, Fidel (washinze Club ya Tigre) na mzee Musanganya François ni inkingi z’intangiriro n’iterambere rya Karaté mu Rwanda, akaba we yatabarutse muri aba bakiriho.

Nduwumwe Francois yabaye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda Ferwaka, kuva Jenoside yarangira kugeza mu mwaka wa 2003.

Abakarateka ndetse n’abatoza b’uwo mukino bari bitabiriye umuhango wo gushyingura Nduwumwe Francois batangarije umuseke.com ko Karate ibuze umusaza w’inararibonye, kuko iterambere ry’uyu mukino ariwe barikesha.

Sinzi Tharcisse umutoza wa Karate muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangaje ko umuryango w’abakarateka uzahora wibuka ibyo yabagejejeho kandi ko bazaba hafi y’umuryango asize.

Nduwumwe francois, wigeze no kuba intumwa ya rubanda ahagarariye ishyaka rya PSD mu nteko ishinga amategeko,  yari afite Dan ya Kabiri muri Karaté (Shotokan) akaba yaravutse Ku itariki ya 9/Mata/1945 ,yari yubatse afite abana 7.

Nduwumwe abamuzi bavuga ko cyera yajyaga ahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Karaté akagenda nta giherekeza.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Photo : Umuseke.com

Roger Marc Rutindukanamurego