Uko ibizamini by’imikandara y’imikara by’agenze

Mu mpera  zu kwezi kwa Werurwe, nibwo ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda ryakoresheje ikizami cyo kuzamura mu ntera abakarateka, aho bamwe  bavanwaga ku mukandara w’ubururu bagana ku w’ikigina, abandi bavanwa ku mukandara w’ikigina bagana ku mukandara wirabura.

Ifoto y'urwibutso , abayobozi ba FERWAKA, abakinnyi ndetse n'umutoza Ruslan Adamov

Ifoto y’urwibutso , abayobozi ba FERWAKA, abakinnyi ndetse n’umutoza Ruslan Adamov

Icyo kizamini cyo kuzamurwa  mu ntera cyabanjirijwe n’umunsi umwe w’amahugurwa ku myitozo y’ibanze ya Karate bagombaga kubazwaho, atangwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu Ruslan Adamov,  akaba yarabaye kuwa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2013 asozwa n’ikizamini cyabaye ku cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2013.

Aba ni abana bato begukanye umukandara w'umukara

Aba ni abana bato begukanye umukandara w’umukara

Umuyobozi wa FERWAKA, ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda Uwayo Theo mu kiganiro na Umuseke.com , yatangaje ko iki kizami cyateguwe ku rwego rwa FERWAKA kugirango bazamure mu ntera abakarateka, nyuma yo kubashakira umutoza mpuzamahanga akabaha tekinike iri ku rwego rwiza, kandi yanatangaje ko ubu ku rwego rwa FERWAKA bishimira ko kugeza ubu Karate y’u Rwanda iri ku rwego rwiza kandi hamaze gucika akajagari kenshi muri tekinike aho buri mwarimu yigishaga ibye undi ibye.

Muri icyo kizamini hagaragaye umushyitsi wo mu gihugu cy’Uburundi witwa  Kazungu Salvator, akaba ari umukarateka ufite umukandara w’umukara na Dan ya 3.

Kazungu Salvator aganira na Umuseke.com yatangaje ko Karate yo mu Rwanda n’iyo mu Burundi iri ku Rwego rwiza, ko kandi bazaganiriza abayobozi b’amashyirahamwe yombi kugirango bazagire ubufatanye buhamye mu nzego zose ziganisha ku iterambere rya Karate mu bihugu byombi ndetse n’irya bakinnyi muri rusange.

Muri icyo kizamini, abakoreraga umukandara w’ikigina bari 7;  hatsindwamo 2 hatsinda 5. Naho abavaga ku mukandara w’ikigina bakorera umukandara wirabura Dan ya mbere bari 29, hatsindwa 7 hatsinda 22. Abatsinze bakaba barashyikirijwe impamyabushobozi n’abayobozi ba FERWAKA.

Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO