Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri FERWAKA ari mu mahugurwa mu gihugu cya Egypte

Mu rwego rwo kuzamura tekinike ifite ireme  mu bakarateka bo mu Rwanda, ushinzwe tekinike muri FERWAKA ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda Rurangayire Guy, arabarizwa mu gihugu cya Egypte, aho yagiye kwitabira amahugurwa yateguwe ku nshuro ya mbere n’ishyirahamwe rya Karate y’umwimerere ryo mu gihugu cya Egypte (EGTKF), ayo mahugurwa akaba yaratumiwemo abatoza bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abo mu bihugu by’Abarabu.

Rurangayire  Guy mu kiganiro na Ferwaka.com, yatangaje ko ayo mahugurwa yatangiye kuwa kane tariki ya 11 Mata 2013, akazasozwa ku cyumweru tariki ya 14 Mata 2013, aho bari guhabwa amahugurwa y’abatoza, bigishwa uburyo bwo kwigisha tekinike z’umwimerere basanganywe, bakarenzaho kwiga imiterere y’umubiri w’umuntu ndetse bakanigishwa imirire y’umukarateka ndetse n’iyo umusiporutifu muri rusange kugirango abo bigisha karate bazabashe gutera imbere mu mikinire yabo bafite ubuzima buzira umuze .

Uhereye i buryo Rurangayire Guy, hagati ni Ibrahim El Marhomy ukuriye EGTKF akaba nawe ari gutanga ayo mahugurwa, n’umwe mu basirikare bo muri icyo gihugu bakunda Karate

Rurangayire akaba yanatangaje ko ayo mahugurwa azamugirira  akamaro akanakagirira abakarateka bose bo mu Rwanda. Yagize ati ’’ aya mahugurwa azangirira akamaro kenshi kuko ari ubumenyi nungutse bwo gutoza kandi nzabihererwa impamyabumenyi y’ubutoza ku rwego mpuzamahanga, kandi bizanagirira akamaro abakarateka bo mu Rwanda kuko nibo naje mpagarariye, nkazabagezaho ubwo bumenyi nzakura hano”.

Yasoje ikiganiro yagiranaga na Ferwaka.com, atangaza ko ayo mahugurwa ari gutangwa n’inararibonye muri Karate zirimo ukuriye Ishyirahammwe mpuzamahanga rya Karate y’umwimerere (ITKF) ariwe Richard Jorgonsen na Ibrahim El Marhomy ufite  Dani 7, akaba ari we ukuriye ishyirahamwe rya Karate y’umwimerere ryo mu gihugu cya Egypte (EGTKF) nawe ufite  Dani 7, hamwe na Dr Osama uri kwigisha iby’ubuzima ndetse n’imirire y’abakinnyi .

 

Roger Marc Rutindukanamurego

FERWAKA.COM