Umuyobozi wa FERWAKA yatorewe kuba umubitsi w’urwego rukuru rw’imikino mu Rwanda

Amatora y’urwego rukuru rw’imikino mu Rwanda Komite  Olimpike yasize Uwayo Theo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda,  ari we utorewe kuba umubitsi wa Komite Olimpike kuri manda y’imyaka ine.

Ayo matora akaba yararangiye Robert Bayigamba wari umukandida rukumbi
ku mwanya wa Perezida wa komite Olimpike  awegukanye  ku majwi 32 mu gihe abagera ku 10 baje kwifata bityo atorerwa uyu mwanya dore ko yasabwaga kubona byibura 51% by’abatoye.

Minisitiri w’imikino Protais Mitali wari witabiriye iki gikorwa, yasabye abatowe kuzaharanira guteza imikino imbere bibanda ku bakiri bato, ndetse banashakisha uko haboneka abaterankunga benshi mu mikino itandukanye.

Aba ni abandi  batorewe kuyobora Komite Olimpike mu myaka ine iri imbere:

Perezida: Bayigamba Robert

Vise perezida wa mbere: Muhimpundu Phophina

Vice perezida wa kabiri : Manirarora Elie

Umunyamabanga mukuru: Isibo Habimana Ahmed

Umubitsi: Uwayo Theogene

Abajyanama:- Rwemalika Felicite
– Dusine Nicolas

Roger Marc Rutindukanamurego