Umuyobozi wa Ferwaka n’abo bafatanyije kuyobora Komite Olimpike barahiriye imirimo mishya batorewe

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata 2013, ahagana mu ma saa mbiri z’umugoroba nibwo abayobozi batorewe kuyobora komite olimpike barimo na Perezida wa Ferwaka Uwayo Theogene, barahiriye ku mugaragaro, kuzatunganya imirimo bashinzwe yo kuyobora komite olimpike muri manda y’imyaka ine.

Umuyobozi wa FERWAKA aramutsa abayobozi bakuru nyuma y’indahiro

Iryo rahira rikaba ryarabimburiwe n’ikiganiro n’abanyamakuru aho umuyobozi mukuru wa Komite Olimpike Robert bayigamba, yagaragaje imigabo n’imigambi ubuyobozi bufite muri iyi manda y’imyaka ine, aho yatangaje cyane cyane ko bazibanda mu gushaka abatoza bakomeye bo kuzamura urwego rw’imikino olimpike mu Rwanda bahereye mu bana bato, bakazibanda no kuzamura imikino gakondo irimo gusimbuka urukiramende, kubuguza, gukirana, kumasha ndetse n’indi mikino yahuzaga abanyarwanda kera kugirango babashe kurushaho gusabana.

Abayobozi ba FERWAKA bungirije bari bitabiriye uwo muhango

Bakaba kandi baranatangeje ko bafite gahunda yo kuziyegereza abakinnyi bagacishijeho kera muri iyo mikino olimpike dore ko bamwe bakinahari, kugirango bazabasangize ku bunararibonye banabusangiza abana bakibashije gukina, ibyo bikazabafasha gutera intambwe ikomeye igana ku nsinzi abanyarwanda bamaze igihe kirekire bafitiye inyota.

Minisitiri w’umuco na siporo hamwe na Minisitiri w’uburezi bakurikirana irahira ry’abo bayobozi

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango  Minisitiri Mitari mu ijambo rye, yijeje Abayobozi ba Comite National Olympique  ubufatanye ndetse n’ ubufasha bushoboka bwa Minisiteri y’imikino, ariko anaboneraho gushimira Ubuyobozi bucyuye igihe, bwari buyobowe na Brigadier Generale  Dr Rudakubana Charles uko yakoze kugira ngo imikino ikomeze itere imbere mu Rwanda .

Umushyitsi mukuri Minisitiri Mitari Avuga ijambo yari yateguriye abashyitsi

Abandi barahiye muri uwo muhango ni aba bakurikira :

Perezida: Bayigamba Robert

Vise perezida wa mbere: Muhimpundu Phophina

Vice perezida wa kabiri : Manirarora Elie

Umunyamabanga mukuru: Isibo Habimana Ahmed

Umubitsi: Uwayo Theogene

Abajyanama:- Rwemalika Felicite na  Dusine Nicolas

Roger Marc Rutindukanamurego