Ibyemejwe mu nana yo kwitegura Sensei Patrick DUPEUX.

Sensei Patrick DUPEUX ubu dutangaza iyi nkuru afite imyaka 57 akaba yaravutse muri 1956 mu Gihugu cy’ubufaransa.

Mu mpamyabushobozi zitandukanye afite harimo:

iy’umukandara w’umukara dan ya 6 muri WADO-RYU Renmei (Japon).

Afite kandi ibyo bita Brevet d’Etat d’Educateur Sportif guhera muri 1984 (DEJEPS). Aha nabuze uko mbyita mu kinyarwanda kiza.

Akaba n’umwigisha mu buvuzi bwa sport (hano iwacu ntibihaba) guhera mu w’2012.

Akagira impamyabumenyi y’ikirenga muri sport na cancer yahawe na kaminuza y’i Parisi XIII.

Mubyo amenyereye gutoza harimo:

Karate WADO-RYU nyirizina guhera mu mwaka wa 1984.

Yigishaga kandi ibyo kugorora imitsi mu gipolisi cy’i wabo guhera mu w’1992 kugeza mu 2010.

Mu mirimo itandukanye yashinzwe harimo:

kuba umusifuzi w’igihugu guhera muri 2003.

Gutanga ibizamini bihuza uturere ku rwego rwa dan ya 5 (gatanu).

Yigisha kandi agategura bakorera dan ya 2°, 3° et 4° agatanga n’ibizamini.

Niwe kandi ushinzwe igice gitegura kigatanga n’ibizamini kuri dan ya mbere hariya iwabo.

Muri iki gihe ni umunyeshuri w’imena wa Masafumi Shiomitsu Sensei 9° Dan kuva mu myaka 20 ishize.

Ni Vice-président wa Wado Ryu Academie France (WRAF).

Niwe kandi ushinzwe gutegura amahugurwa y’inzobere z’abayapani guhera mu myaka 30 ishize hariya iwabo mu mugi wa NICE.

Dore rero uko amahgurwa n’ibizamini byo kumwitegura biteganijwe na FERWAKA.

Droit de participation au seminaire ni rfw 5 000 nibyo.

Naho passage kur Nidan ni 10 000 gusa.

Passage kur sandan ni 15 000 gusa.

Passage kur yodan ni 20 000 gusa.

NB: ibi biciro birareba abenegihugu (Club zikorera mu RWANDA).

Hagize igihinduka muzaguma kubimenyeshwa cyane cyane ko hateganijwe indi nama kuwa 18 mai kugirango turebe uko imyiteguro igenda. Ikindi nuko hemeje itariki y’amahugurwa ya ba Wadokai kuwa 29 juin 2013, Ferwaka igakora ibishoboka kugirango Stade nto iboneke kare.

Ibi byose twabimenyeshejwe na DTN Rurangayire Guy Didier ndetse na M. Narcisse Musoni wari uhagarariye abakina WADO-RYU mu Rwanda.

Tubifurije imyiteguro myiza mwese abizitabira aya mahugurwa.