Gahunda y’amahugurwa.

Mu gihe imyiteguro yo kwakira Sensei Patrick D. ikomeje, abanshi baribaza ibizakorwa mu mahugurwa n’ibizame azatanga. Nk’uko mumaze ku bibona Senseï Patrick D. ni umuntu ukunda umucyo kandi akorera mu kuri.Nk’ahandi hose rero karaté yateye imbere, ibizame ntibigirwa ibanga ngo abantu babyihererane. Nicyo cyatumye we ubwe asaba ko ibyo azigisha n’ibyo azabaza abantu baba babyimenyereza muri iki gihe bamwitegura.

Muri karate witoza ibyo uzabazwa ubizi wabikora neza nk’uko bisabwa ukaba uratambutse. Ng’ayo ng’uko rero, iyi nyandiko twayihawe ngo tuyitangaze none kandi ng’iyi tuyibagejejeho.

Tubibutse ko Senseï Patrick D. yivugiye ubwe ko ikizame cye azakibaza ahereye kubyo azaba amaze icyumweru yigishije kugirango hatazagira uryamirwa cg ugononwa. Mu by’ukuri rero kwitabira amahugurwa neza ni itsinzi ubwabyo.

Abitegura nimwitegure mushyize ho umwete.

Dore link mwayikuraho:

http://ferwaka.com/karate/doc/ReglementCSDGE-oct2011.pdf

cg se

http://www.ffkarate.fr/_pdf/grade/saison1213/ReglementCSDGE-oct2011.pdf