Amarushanwa ya Never Again 2013 aregereje.

Irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Abanyarwanda cyane cyane  abakunzi ba siporo ya Karate n’abakunzi ba siporo muri rusange bazize Jenocide yakorewe Abatutsi rizwi ku izina rya Never Again, ryashyizwe tariki ya  9/o6/2o13.

Mu kiganiro na Rurangayire Guy ushinzwe tekinike muri FERWAKA yatangaje ko iri rushanwa ryo kwibuka riteganyijwe kuri iyi tariki ya 9/06/2013, rizahuza ibyiciro byose abahungu n’abakobwa muri Kumite na Kata, ndetse hakazanagaragaramo kurushanwa kw’abana bari munsi y’imyaka 14, nabo bakarushanwa muri Kumite na Kata ku bahungu na Kata gusa ku bakobwa. kandi kubera imbogamizi z’umwanya, akaba yatangaje ko  buri club izahitamo abakinnyi babiri babiri bayihagararira muri buri cyiciro, kugirango bazabashe gukoresha neza igihe kuko irushanwa rizakorwa umunsi umwe.

Kandi muri iryo rushanwa hazabonekamo akanya ko gutanga ubutumwa bwo kwamaganira kure Jenocide yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya ingengabitekerezo yayo aho bose intero izaba ari imwe ari ” Never Again””.

Akaba yasoje ikiganiro akangurira ama Club yose kuzitabira ayo marushanwa kugirango n’abana bato bayakiniramo bavutse nyuma ya Jenocide babashe kumvishwa uburemere bwa Jenocide ndetse nabo bafate umugambi w’uko itazasubira ukundi.

Abifuza ubutumire  bakande hano barahita babubona:” http://ferwaka.com/karate/doc/neveragain_2013.pdf

Roger Marc Rutindukanamurego

FERWAKA.COM