7th African Cadet & Junior Karate Championships

Aba basore nk’inkumi batoranyijwe, bamaze ukwezi konyine bitoza kuri stade amahoro. Biravugwa ko umubare muto cyane wabo n’imyiteguro y’ukwezi gusa  byaba byaratewe n’ubushobozi buke igihugu kidafite, cyane cyane muri ibi bihe. Cyakora ntawabura gushima Ministeri ishinzwe imikino, nk’umuterankunga rukumbi karate ifite twibutsa hari benshi muri aka karere turimo batazanamenya uko iri rushanywa ryagenze, uretse no kuhakandagira. Minisiteri ishinze imikino umuco na siporo niwe mutera nkunga udahema gufasha FERWAKA igihe cyose bishoboka.

Uyu munsi barasoje imyitozo bahita bafatana n’agafoto k’urwibutso ba bamwe mu bayobozi ba FERWAKA. Biteganijwe ko bazagende ku cyumweru tariki ya 25/08/2013 saa cyenda n’igice z’amanywa.

Baraba bagiye muri marushanwa agira ubwa karindwi y’abana (7th African Cadet & Junior Karate Championships) izabera Tunis kuva le 26/08 kugeza 02/09.
Dore abazasohokera u Rwanda muri aya marushanwa:

1. RURANGAYIRE Christian Individual Kumite +78 Kg
2. Ngarambe Vanily Individual Kumite -68 Kg
3. Nsabimana Alphani Individual Kata -68 Kg
4. Ingabire Solange Individual Kumite +60 Kg
5. Umumararungu Jeanne d’Arc Kumite -54 KG
6. Umuhoza Aisha Individual Kata -54 KG

Aya makuru twayagejejweho na DTN wa FERWAKA, Rurangayire Guy Didier.

René