U Rwanda rwegukanye imidari ine ya Bronze mu marushanwa Mpuzamahanga y’abatarengeje imyaka 21

jane
Share

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2013 ahagana mu ma saa 12h00, nibwo ikipe y’igihugu ya Karate  y’abatarengeje imyaka 21 yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, ivuye mu gihugu cya Tunisie aho yari yaserukiye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’abatarengeje imyaka 21 , iyi kipe izanye ishema kuko yabashije kwegukana imidari igeze kuri ine ya bronze muri ayo marushanwa.

Abana b’abakarateka bazanye imidari ine bayivanye muri Tunisia

Ingabire Solange umwe mu bakobwa bitabiriye ayo marushanwa akazana umudari wa Bronze, yatangarije Umuseke ko imbogamizi bahuye nazo ari uko bahuye n’abakinnyi bamenyereye cyane aya amarushanwa kandi bahabwa umwanya uhagije wo kwitegura kubera uburemere  bw’amarushanwa baba bagiyemo.Rurangayire Guy ushinzwe  tekinike muri FERWAKA yabwiye Umuseke ko n’ubwo bitari byoroshye kuri bamwe muri aba bana bato bari bitabiriye ya African Cadet and Junior Karate Championships bwa mbere.

Akaba yasabye cyane cyane ko abafite Sport mu nshingano zabo ko,  bagerageza kubaba hafi bakabafasha mu myiteguro, byaba na ngombwa bakababonera n’imikino ya gicuti ibafasha kumenyera amarushanwa nk’uko bikorerwa andi makipe kandi amenshi nta n’imidari azanira Igihugu nka Karate.

Uwayo Theo umuyobozi wa FERWAKA we yashimiye abo bana buri wese ku buryo yitwaye muri ayo marushanwa, ashimira umutoza Ruslan Adamov umaze kuzamura urwego rwa Karate cyane cyane mu bana bato.

Yasabye gukomeza gukora cyane imyitozo kuko bazitabira amarushanwa ku rwego rw’Isi mu kwezi kwa Ugushyingo 2013 kandi anabizezako bazabakorera ubuvugizi  kugirango imyiteguro izagende neza.

Amashyirahamwe y’imikino nka Karate usanga akunze gusaba ko ubushobozi bunganishwa no ku yandi mashyirahamwe y’imikino ahabwa na Leta amafaranga menshi, nyamara ngo  aya mashyirahamwe yandi yo iyo agiye mu mikino mpuzamahanga yitwara neza akazanira igihugu imidari.

Jeanne d’Arc wambaye ikote rigaragaza amabara y’igihugu yambikwa umudari i Tunis

Ingabire Solange na Rurangayire Guy baganira n’itangazamakuru

Jeanne d’Arc (ibumoso) na Aicha bamwe mu begukanye imidari bageze i Kanombe

Umutoza Ruslan Adamov wabatoje

Uwayo Theo umuyobozi wa FERWAKA avuga ko ibyo aba bana bakoze bishimishije

Bazanye imidari nk’iyi ine

 

Roger Marc Rutindukanamurego

FERWAKA.COM

11 Responses to U Rwanda rwegukanye imidari ine ya Bronze mu marushanwa Mpuzamahanga y’abatarengeje imyaka 21

  1. irikumwenatwe bosco says:

    turabashigikiye cyane njye nizeye ko karate yu RWANDA muminsi irimbere ko izaba imeze nku japan aho yaturutse ndashimira Abaterankunga,abatoza, nabandi bakunda uyu mukino twe abakarateka nitwe tuzihesha agaciro hanyuma igahabwa agaciro gakomeye i wish them safe journey oss.

  2. Seleman says:

    Murakoze cyane kudusangiza iyinkuru inshimishije
    TVR nabanyaRwanda twese tuzahe agaciro ababa bans Bacu
    Barabikwiriye. Abakarateka nabo abazaboneka tuzabakire.
    Congz to all of you guys.

  3. Pacifique UWAJAMBO says:

    TURASHIMIRA ABA BANA B’URWANDA BARUHESHEJE ISHEMA KABONE NUBWO UYU MUKINO USANKAHO UTITAWEHO MU RWANDA ARIKO ISHEMA,DISPLINE,UMURAVA UTAGERERANYWA ABAWUKINA BAGIRA BYABERA ABANDI BA SPORTIVES URUGERO RWIZA,

    REBA NAWE AHO ABO BAKINNYI BAKARATE BABA BAVUYE , AKENSHI BABABASA NKAHO BIYIGISHA ARIKO UMURAVA , UMWETE BIGATUMA BATERA IMBERE,
    “”ESPRIT”"
    OSS

  4. Jean Petit says:

    congratulations!

  5. Onesphore says:

    It’s awesome!

  6. Faustin KABERA says:

    KO TUZI KO ARI 4? UWA SOLANGE MUWUSHYIZEHE?

  7. Guy says:

    @Kabera!!Soma igihe inkuru yandikiwe?maze ubone kubaza ibyo bivuze kutazi n’umunsi solange y’akiniye ndetse n’isaha??

  8. Umukarateka says:

    Guy, rwose ko umaze gukura wagiye wiga gucisha make no gusubizanya ikinyabupfura???
    Buri gihe usubiza wahinduye abantu abaswa kandi nawe nturi shyashya. Karate ubundi yigisha abantu Humilité. Iryo somo baryize wasinziriye se petit frère???

    Uru rubuga rusomwa na benshi, rero mugomba kwiga kwandika inkuru zitarimo amakosa menshi kandi mukirinda amarangamutima yanyu.

    Esprit!

  9. guy says:

    @umukarateka,urakoze gukosora nubwo nawe usubizanije amarangamutima yawe?!!ubwo se urashaka ko tujya tunabasomera ibinyamakuru tubakorere resume?naho ibya discipline na humilite n’ibindi bijyanye ushobora kubivuga uko ushaka ariko ibyemezo byokwuteza imbere kabobe niyo byaba bisharira bizafatwa yewe nubwo nazaba ntahari!!courage twikosore tugana munzira abo basore n’inkumi batangiye!!

  10. arnauld says:

    thanks kuri abo bana na ferwaka ntacyo batakoze ku bushobozi buke bafite ubutaha ni world champion tuzabona. en s’ entainant 1000 jrs tu n’ est qu’ un debutant mais 10000 jours tu peut attendre l’ ultime. de la part de sensei oyama.courage

  11. kao says:

    @guys!abo bana turabashyigikiye,ariko ikinyabupfura?????ujye uvuga make kugirago utazajya ucikwa kuko expression niki ugomba kwitondera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>