Batatu bazaserukira u Rwanda mu mikino yo ku rwego rw’Isi

Abakinnyi ba karate batatu b’Abanyarwanda, nyuma  yo  kwitwara neza  mu mikono  Nyafurika ya  Karate ihuza abakiri bato, ndetse n’abatarengeje imyaka 21,  yaberaga mu gihugu cya Tuniziya, bakegukana  imidari igera kuri ine ya ‘bronze’,  ubu batatu muri bo bazitabira imikino  yo ku rwego rw’Isi  izahuza ibyo byiciro izaba ku ncuro ya munani.

Ngarambe Vanelly wambaye ubururu nawe akaba yitegura kuzahagararira u rwanda muri ayo marushanwa

Ibi bikaba byaremejwe n’inama y’abaminisitiri yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 23 Ukwakira 2013,  aho Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yatangarije inama y’abaminisitiri ko Abanyarwanda batatu  barimo umukobwa umwe bazahagararira u Rwanda mu irushanwa ry’Isi rya munani  ry’umukino ya karate ihuza ibyiciro by’abato n’abatarengeje imyaka 21, izabera i Guadalajara, muri Esipanye, kuva tariki ya mbere kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2013.

Abo bazahagararira u Rwanda muri iyo mikino ni Ngarambe Vanelly uzakina mu bari munsi y’ibiro 68, Rurangayire christian  uzakina mu bari hejuru y’ibyo biro ndetse na Ingabire solange.

Rurangayire christian ibumoso na Ngarambe Vanelly mu myiteguro yo kugana Espagne mu marushanwa yo ku rwego rw’isi

Mu kiganiro Guy Rurangayire ushinzwe  tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa karate mu Rwanda “FERWAKA” yagiranye n’UMUSEKE yatangaje ko abo bakinnyi uko ari batatu bameze neza kandi kuva bava muri Tuniziya bahawe ikiruhuko cy’icyumweru kimwe.

Rurangayire avuga ko icyumweru cyarangiye bagakomezanya imyitozo n’umutoza wabo ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya, Ruslan Adamov, akaba yizeza Abanyarwanda ko n’ubwo badafite ubushobozi buhagije bwo kwitegura iyi mikino yo ku rwego rw’Isi ariko aba bana bazahagararira neza u Rwanda, bakomeza kuzana imidari nk’uko batahwemye kubigaragaza .

Rurangayire Christian nawe uzitabira Ayo marushanwa

Ingabire Solange wambaye umutuku ubwo yakinaga amarushanwa ya “Never Again”

Source : UMUSEKE.RW

Roger  Marc Rutindukanamurego

FERWAKA.COM