Amahugurwa n’amarushanwa asoza umwaka wa 2013.

Amahugurwa n’amarushanwa asoza umwaka wa 2013.

Mu mpera z’uyu mwaka, FERWAKA yongeye gutegura amahugura y’umunsi umwe y’abasifuzi azabera kuri Stade Amahoro ahitwa “petit stade”. Aya mahugurwa ateganijwe tariki ya 21/12/2013 saa tatu za mugitondo akazasozwa mu ma saa saba z’amanywa.

Hateganijwe kandi n’amarushanwa ku munsi uzakurikira ho, tariki ya 22/12/2013 azahuza abakuru gusa. Kwiyandikisha bizakorwa tariki ya 21/12/2013 guhera sa tatu za mugitondo birangire saa saba (1:00) z’amanywa hahite hagaragazwa uko abazakina bazahura. Ibi bizabera mu cyumba cy’inama kuri stade amahoro.

Ku byerekere ibihembo muri aya marushanwa, ntacyo twatangarijwe n’umuyobozi ushinzwe ushinzwe tekinike (DTN) n’ubwo benshi bakomeje kubitubaza. Hagize icyo tumenya twabibabwira mu masaha ari imbere.

Abazakora amarushanwa mwafata aha ubutumire bwanyu >>>

Abazakora amahugurwa namwe mwafata aha ubutumire bwanyu >>>

Tubifurije amarushanwa n’amahugurwa meza ku bazayitabira, n’abazaza gufana bagenzi babo mwese.

Tubifurije kandi iminsi mikuru myiza ya Noheri n’ubunani.