Karate: Amarushannwa asoza umwaka yagenze neza cyane kurusha asanzwe

Amarushanwa ngarukamwaka ya Karate yo gusoza umwaka wa 2013, yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2013 yagenze neza cyane kurusha ayari asanzwe ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA.

Bagaragaje ubuhanga kandi baranaramukanya mbere n nyuma yo gukina

Bagaragaje ubuhanga kandi baranaramukanya mbere n nyuma yo gukina

Ibi bikaba byatangajwe  n’Umuyobozi wa FERWAKA Uwayo Theo, mu kiganiro yagiranye na Umuseke.

Yagize ati:’’Dukurikije ko karate yo mu Rwanda imaze kugera ku Rwego mpuzamahanga, kandi n’abakinnyi b’u Rwanda bakaba baratangiye gutwara imidari ku rwego rwa Afurika, harageze ko n’imitegurire y’amarushanwa igomba kujya ku murongo neza, amarushannwa agateguranwa ubuhanga mu mpande zose, kandi akabera ku gihe akanarangira kare, bitandukanye n’andi marushanwa twajyaga dutegura agasozwa mu gicuku’’.

Umuyobozi wa FERWAKA yanaboneyeho gutangaza ko ibikorwa byari biteganyijwe mu mwaka wa 2013, FERWAKA yishimira ko yabigezeho, birimo cyane cyane kwitabira amarushannwa ku rwego rwa Afurika ndetse n’urwego rw’isi bakabasha kwitwara neza, akaba yijeje abantu ko akurikije ubunararibonye abakinnyi b’u Rwanda bamaze kugira babukomora muri aya marushannwa, dore ko ari n’abana bakiri bato, ko bazitwara neza mu bihe biri imbere bakabasha guhesha ishema karate y’u Rwanda bakanahesha ishema u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Aya marushannwa yo gusoza umwaka akaba yitabiriwe n’abahungu ndetse n’abakobwa bakuze bari hagati y’imyaka 18 kuzamura, aho barushanwaga mu myiyereko ya karate bakunze kwita Kata, bakanarushanwa mu kurwana aribyo bita Kumite,  bakaba berekanye umukino uryoshye kandi banerekana koko ko urwego rwa karate rwazamutse cyane muri ibi bihe.

Aya marushanwa kandi yabanjirijwe n’amahugurwa y’abasifuzi ba karate yabaye kuwa gatandatu kugirango bazamure ubumenyi ndetse banategure abandi basifuzi bashya bazajya bunganira abasanzwe, akaba yarakoreshejwe na Mwizerwa dieudone , umunyarwanda w’inararibonye mu gusifura karate, ku rwego rwa Afurika.

Abarushanwaga bakaba bakurikiranye kuri ubu buryo:

Kata  z’abakobwa

1. Uwimana Marlene

2. Umuhoza Djazila

3.Cyuzuzo sakina

4. Umutoni Elisabeth

Kata z’abahungu

1. Ndayambaje Onesphore

2. Rugigana Jean claude

3. Karasira Sibo Elyse

4. Mutimawingabo Guy

Kumite z’abakobwa

1. Cyuzuzo sakina

2.uwimana marlene

3. Ingaire Solange

4. impano Adeline

Kumite z’abagabo

1.Ngarambe vanilly

2. Nsengimana Elie

3. rutayisire jules

4. Nsengimana justin

Dore mu mafoto uko aya marushanwa yagenze:

Dore mu mafoto uko iri rushanwa ryari ryifashe  n’uburyo ryitabiriwe:

Uhereye ibumoso Metre Francois mwarimu wa Aikido, hagati ni Uwayo theo umuyobozi wa FERWAKA na Karamaga Barnabe umwungirije

Uhereye ibumoso Metre Francois mwarimu wa Aikido, hagati ni Uwayo Theo umuyobozi wa FERWAKA na Karamaga Barnabe umwungirije

Bahanganye baniturana hasi

Bahanganye baniturana hasi

Byarangiye Vanilly amurushije ubunararibonye amutsinda ku isegonda ryanyuma.

Byarangiye Vanilly amurushije ubunararibonye amutsinda ku isegonda ryanyuma.

Cyuzuzo Sakina wambaye umutuku ntiyoroheye Marlene ku mukino wa nyuma

Cyuzuzo Sakina wambaye umutuku ntiyoroheye Marlene ku mukino wa nyuma

Aha Sakina wambaye umutuku yishimiraga  itsinzi

Aha Sakina wambaye umutuku yishimiraga intsinzi

Gashagaza Solange nawe ukubutse muri Espagne mu marushanwa

Gashagaza Solange nawe ukubutse muri Espagne mu marushanwa

Ndayambaje Onesphore wabaye umukinnyi w'umwaka muri Kata

Ndayambaje Onesphore wabaye umukinnyi w’umwaka muri Kata

Cyuzuzo Sakina yambaye umudari wa  zahabu

Cyuzuzo Sakina yambaye umudari wa zahabu

Uwimana marlene ibumoso na Umuhoza Djazira bamaze gukina umukino wa nyuma muri Kata.

Uwimana marlene ibumoso na Umuhoza Djazira bamaze gukina umukino wa nyuma muri Kata.

Abakunzi ba Karate bari benshi kuri iki kibuga

Abakunzi ba Karate bari benshi kuri iki kibuga

Aba ni abasifuzi bayoboraga iyi mikino ngo igende neza

Aba ni abasifuzi bayoboraga iyi mikino ngo igende neza

Ibumoso ni Rurangayire Guy ushinzwe tekinike muri FERWAKA n'umutoza w'ikipe y'igihugu Ruslan Adamov

Ibumoso ni Rurangayire Guy ushinzwe tekinike muri FERWAKA n’umutoza w’ikipe y’igihugu Ruslan Adamov

Mwizerwa D areba ko amahugurwa yatanze ari gushyirwa mu bikorwa

Mwizerwa D areba uko umukino uri kugenda.

Ngarambe Vanelly ashimirwa n'abayobozi kuba yabaye umukinnyi w'umwaka

Ngarambe Vanelly ashimirwa n’abayobozi kuba yabaye umukinnyi w’umwaka

Abayobozi bashyikirije abasifuzi impamyabumenyi z'amahugurwa bakoze mbere y'amarushannwa

Abayobozi bashyikirije abasifuzi impamyabumenyi z’amahugurwa bakoze mbere y’amarushanwa

Uhereye ibumoso Ngarambe Vanelly, Eric Karegire, Rurangayire Christian

Uhereye ibumoso Ngarambe Vanelly, Eric Karegire, Rurangayire Christian

Imidari yahembwe abitwaye neza muri ya marushannwa

Imidari yahembwe abitwaye neza muri ya marushanw

Roger Marc Rutindukanamurego

FERWAKA.COM