Dr Harano ukomoka mu gihugu cy’ubuyapani ari mu Rwanda

Dukosore gato iyi nkuru, Dr Kazuyoshi HARANO si umushyitsi ahubwo ni umukozi mukuru mu biro by’uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda. Akaba y’ifuza gufasha cyane mu guteza imbere karate mu Rwanda mu rwego rw’umubano mwiza igihugu cye cy’Ubuyapani gifitanye n’u Rwanda.

Nk’uko twabitangarijwe na DDT ku munsi w’ejo, uyu mugabo Dr Harano ukomoka mu gihugu cy’Ubuyapani, afite umukandara w’umukara na dan 3 muri Shotokan. Dr Kazuyoshi HARANO ni Counsellor and Medical attache muri amabasade y’Ubuyapani. Ngenekereje twavuga ko ari nk’umujyanana w’inzobere mu by’ubuvuzi. Akaba yaje mu rwego rw’akazi mu biro by’uhagarariye ubuyapani mu Rwanda. Muri iyi minsi rero akaba ari kugenda asura amaclub ya karate amwe namwe muri Kigali.

Dore amafoto ye aho hasi aho muza kubona na sensei Kawazoe.