AMAHUGURWA Y’ABASIFUZI YO KU RWEGO RW’IGIHUGU.

Uyu munsi tariki ya 15 Werurwe nibwo habaye amahugurwa n’ibizabimi byanditse ku basifuzi bo mugihugu hagati bari bateraniye kuri stade Amahoro.  Aya mahugurwa y’itabiriwe n’abarenga mirongo itatu (30) yagaragaje ko uru rwego rugenda rurushaho gutera intabwe igaragara.
Nta wabura gushimira ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abakora Karate mu Rwanda (FERWAKA) kubera ubwitande n’imbaraga bukoresha ngo abasifuzi bakomeze batere imbere rubagenera amahugurwa mu bushobozi buke cyane FERWAKA ifite ubu. Ntawabura gushima kandi, aba basifuzi ubwabo, ubwitange bw’abo kuku mu by’ukuri bose ari abakorerabushake badategereje igihembo nambo. Bazi neza ko nta gihembo bategereje ko nta n’ikizaboneka vuba!
Nta mushahara bagira, ndetse hamwe na hamwe, kenshi cyane, usanga n’aho bagiye gusifura birwanaho mu buryo ubwo ari bwo bwose bakoresheje amafaranga yabo bwite. Aha twavuga nk’ibirebana n’urugendo, kurya, no kurara abo bibaye ngombwa. Byose babikora ku giti cyabo iyo hatabonetse ubufasha nabwo akenshi usanga budahagije, bwa FERWAKA, nko kubasubiza amafaranga y’urugendo gusa rimwe na rimwe atanakwira ku baba baturutse. Urugero ni nk’umusifuzi waturuka Nyamasheke iyo aje gusifura Kigali. Uvuye i Butare cg ahandi hitaruye nka za Rubavu n’ahandi.
Ibi, ni bimwe mu bigaragaza ko karate y’u Rwanda igifite urugendo runini.
Cyakora tugarutse ku byavuzwe ruguru, uyu mubare mwiza w’abasifuzi bahuguwe ukaba utanga ikizere cy’ejo hazaza kuko aribo shingiro y’urugero rwiza rwa tekinike karate y’u Rwanda y’ubakiyeho.

Tubibutse ko amahugurwa ya karate ari ngarukamwaka. Ni byizi guhora abasifuzi bihugura kuko amategeko ahora ahinduka. Aya mahugurwa akaba ubusanzwe abanzirira ayo mu rwego rw’akarere bita ” ZONE 5″ nayo ateganijwe mu minsi ya vuba. U Rwanda rukaba rufite amahirwe yo kuba rufite abasifuzi barenze 5 muri zone 5, n’ umusifuzi umwe ku rwego rwa Afrika, Dieudonné MWIZERWA, ariwe wanatanze aya mahugurwa ku rwego rw’igihugu.

René

Amafoto ajyanye n’iyi nkuru:

Uyu ni Dieudonné Mwizerwa ubwo yatangaga amabwirizwa y’ikizame yari yateguye.

Ikizame kimaze gutangira buri wese yasiganarwa n’amaseconda ngo ikibazo kitamucika!

Bradock le Sage wari wiyiziye muri biruhuko, niwe bahaye gucunga abatuburira mwarimu!

Bimwe mu bibazo bikarishye aba bahungu babajijwe (mbibutse ko nta mukobwa wagaragayemo)!