Amahugurwa y’abasifuzi yo kuwa 16 Werurwe ku Mahoro.

Die

Uyu munsi tariki ya 16 Werurwe, amahugurwa mu bikorwa (Pratique) y’abasifuzi yakomeje kuri Stade Amahoro i Remera.
Abashyitsi bakuru bahagaragaye ni umuyobozi mu kuru wa FERWAKA ubwe ndetse na DTN (Umuyobozi Ushinzwe Tekinike muri FERWAKA).
Icyahagaragaye ni imyigishirize n’ibazwa bidasanzwe birimo ubuhanga byaranze aya mahugurwa!
Ni ubwambere habonetse ubu buryo bunoze kandi budahenze butanzwe n’abanyarwanda ubwabo. Dieudonné Mwizerwa, wakomeje atanga aya mahugurwa, yerekanye aho atandukaniye n’abandi bigisha.
Tubibutse ko uyu musore mu buzima bwe busazwe y’ize amategeko, kandi akaba afite umukanda w’umukara na dani ya gatatu muri Karate.
Nyuma y’aho aboneye impamya bumenyi yo mu rwego rwa B mu basifuzi ba Afrika yose (yoherejwe na FERWAKA), yakomeje agenda ibihugu bitandukanye bimutumira mu gutanga bene aya mahugurwa. Aha twavuga nk’ubugande aho yagiye unshuri zirenga ebyiri atanga aya mahugurwa mu bihe birenze iby’umwumweru bibiri.
By’umvikane ko amaze kugira ubunararibonye ku buryo uretse n’u Rwanda ruri kumubyaza umusaruro, ibindi bihugu duturanye no mu karere badakwiye gushidikanya kumwitabaza.

Ibi bizame bigikomeza kuri Stade Amahoro i Remera, biraza gusozwa no kuvuga urutonde rw’abatsinze ndetse n’ijambo nyamukuru ry’umuyobozi mukuru wa FERWAKA.

René

Andi mafoto:

Bamwe mu basifuzi bakoze ikizame mu bikorwa

No kuzamura igitambaro si ugupfa kugitereza birigwa

Arias “Olsegun muto” ubwo yatangaga amahugurwa asoza

Dieudonné Mwizerwa ari gutanga amabwiriza!