Irushanwa ngarukamwaka yo kwibuka abacu abazize jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Impuzamashyirahamwe y’abakina Karate mu Rwanda, FERWAKA, yongeye gutegura amarushanwa ngarukamwaka yo kwibuka abanyarwanda, abakora imyitozo ngororamubiri, n’abakunzi ba siporo bose bazize jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Aya marushanwa yo kwibuka ateganijwe muri sitade nto I Remera tariki ya 15 Kamena 2014 kuva saa tatu za mugitondo (09:00).

Muri iri rushanwa hateganijwe ibyiciro bya Kumite na Kata ku bagabo n’abagore bazakina mu makipe (team) n’aho abagore bakazakina ku giti cyabo (individual) muri Kata na Kumite.

Kwiyandikisha kuri buri Club izitabira amarushanwa ni ibihumbi makumyabiri y’u Rwanda (20,000Rwf).

Dore aho mwareba ubutumire bwanyu: UBUTUMIRE

Muzagire imyiteguro myiza n’irushanwa rehire.