Karate: Nyuma y’umwarimu w’umufaransa, hagiye kuza umuyapani wahoze mu Rwanda

Kuva ku itariki ya 26kugeza kuya 30 Kanama 2014, mu Rwanda hateganyijwe amahugurwa y’abakarateka bose babishaka, azakoreshwa n’umwarimu w’umuyapani witwa Mizutani Hidekazu ufite Dani ya Karindwi mu gashami ka Wado-Ryu, wigeze no gutoza karate mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 1990.
Uyu muyapani akaba azaza mu Rwanda , nyuma y’uko umwarimu w’umufaransa witwa Patrick Dupeux ufite Dan esheshatu akubutse mu Rwanda, aho yatanze amahugurwa ku bakarateka akanatanga n’ibizami byo kubazamura mu ntera.
Aya mahugurwa kandi azasozwa n’amarushanwa, yiswe Ambassador’s Cup azaba ku itariki ya 31 Kanama 2014, akazahuza ama club yose yo mu Rwanda.
Ayo marushanwa yiswe Ambassador’s Cup, yateguwe ku bufatanye na Ambasade y’abayapani nk’uko bitangazwa na Rurangayire Guy umuyobozi ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa karate mu Rwanda FERWAKA.
Rurangayire akaba anakangurira abakarateka bo mu mpande zose z’igihugu kuzitabira ayo mahugurwa n’amarushanwa, kuko bazungukiramo byinshi bikomoka ku isoko ya Karate mu Buyapani, ndetse akaba abibutsa ko bagomba kuzitwaza amafaranga ibihumbi bibiri yo gutunganya ayo mahugurwa n’amarushanwa.

Mwafata ubutumire bwanyu na gahunda yose hano: ambassadors’ cup

Roger Marc Rutindukanamurego
FERWAKA.COM