Mu marushanwa ya Afrika ya karate ari kubera muri Senegal u Rwanda rwitwaye neza.

IMG-20140816-WA0013
Share

Ibi ni ibyemezwa n’abayoboye ikipe y’u Rwanda bari hariya muri Senegal ndetse na benshi mu bazi amateka ya karate muri iki gihugu bakurikije aho kigeze muri iki gihe n’aho cyavuye.

Tutavuze abana bakomeje kuzamuka ndetse bakagera no muri kimwe cya kane bafite amanita meza nka Vanely Ngarambe wari wakomeje azamuka neza ariko amahirwe nta musekere ubwo wahanganaga n’umunya Cameroun utamworoheye cyane, abandi nabo bakomeje kwihagararaho bagasiga bibukije amahanga ko u Rwanda muri karate ari igihugu kihagaze ho kandi ko ejo hazaza kitazarekeraho kitazanye umudari wa zahabu twese dushaka.

Ntabwo ari amakabyankuru kuko umwe mu bakobwa yatangiye yibutsa ibyo mukuruwe yaherukaga gukora muri 2012, yegukana umudari wa Bronze.

Solange No 3 hano, niwe wongeye gutuma amahanga aririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyacu.

Hagati aho ariko Dieudonne Mwizerwa nawe amaze gufata icyemazo cy’umusifuzi watsinze ibizame by’ishirahamwe ny’Afrika rya Karate. Ku mashuso dufite yaramaze kubona urwandiko rwemeza ko yatsinze ibyo bizame.

Mwizerwa Dieudonne, nyuma y’ibizame ari kumwe na Sensei Olsegun.

Aha naho ari kumwe na Sensei Ortega

Mu kanya gashize ikipe y’u Rwanda y’abategarugori yagukanye igikombe k’ikipe y’itwaye neza kuruta izindi. Ibi bikorwa harebwe amanota, imyitarire mu kibuga, imyaka, ikinyabupfura utundi tundi twose dusazwe turanga abakinnyi beza koko.

Iyi kipe itoroshye na gato igizwe na Rehema (wigeze kuzana umudari wa Bronze muri 2012), Providance, na Soalnge ari nawe waraye atwaye umudari wa Bronze.

Ikindi kidasanzwe cyahagaragaye ni uko abayobozi ba FERWAKA bakuru benshi bari bahibereyeubwabo.

Ahasigaye mwirebere amafoto.

One Response to Mu marushanwa ya Afrika ya karate ari kubera muri Senegal u Rwanda rwitwaye neza.

  1. Ananie says:

    cogratulation

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>