I Dakari: Ubuyobozi bwa Zone 5 bweguriwe u Rwanda!

images-ufak
Share

IBYEMEZO BYA KOMITE NYOBOZI YA UFAK KUBIREBA UBUYOBOZI BWA ZONE 5

“Komite Nyobozi ya UFAK (Union des Fédération Africaines de Karaté), ari rwo rugaga ruhuriwemo na za fezeration zose z’ibihugu bya Afrika, yateraniye I Dakar muri Senegal ku itarika ya 15 Kanama 2014 yemeje ibi byemezo bikurikira kubirebana n’ubuyobozi bwa Zone 5.

Bimaze kugaragara ko habuze mu gihe cy’imyaka 4 ibikorwa bihoraho muri UFAK Zone 5 kandi turebye ukunanirwa guhoraho kwa komite yari iriho ya Zone 5 mu gutegura ibikorwa byo muri iyi zone, twemeje ko komite nyobozi y’agateganyo ya zone 5 ishyizweho kuri uyu wa 15 Kanama 2014 ihawe inshingano zo kuzanzahura iyi zone no kongera gutegura amatora ya Zone 5.

Komite Nyobozi y’agateganyo ya Zone 5 igizwe n’aba bakurikira batowe mu bihugu 5 byari bihagarariwe mu nama y’i Dakari:

Perezidansi: Rwanda

Visi Peresidansi: Misiri

Ubunyamabanga: Kenya

Komite Nyobozi y’agateganyo ya Zone 5 izijya iterana uko biyibereye ubwayo mu gutegura no kwemeza ibikorwa hakurikijwe ingengabihe n’amategeko ya UFAK.

Ibi byemezo bigomba gukurikizwa bikimara gusohoka. »

Iri niryo tangazo ry’inama ya Dakari ya UFAK nagerageje guhindura mu kinyarwanda.

Ryasinywe na Perezida wa UFAK ubwe. Tariki ya 15 Kanama 2014 ari nabwo ibi byemezo bigomba gutangira gukurikizwa.

Inyandiko bijyanye :

Décision De Relevé De Louis Ntibu

Resolution Zone 5 Fr

Theo Uwayo Decision

Ufak Zone 5 Resolution

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>