Irushanwa rya “Ambassadors’ Cup”!

Aya mahugurwa yari ateganijwe kuba tariki ya 26 yatangiye mbereho umunsi umwe kuri 25 Kanama 2014 i Remera kuri sitade nto. Mu isozwa yasorejwe muri Lycée de Kigali mu Rugunga tariki ya 30 Kanama 2014, kubera impamvu za gahunda nyinshi ziba zigomba kubera kuri sitade ntoya kandi imwe rukumbi igihugu gifite.

Iyi niyo kipe Mamalu-Club yari yazanye muri kata ikaba ari nayo yatwaye iki gikombe muri iki cyiciro.

Mu isorwa ry’aya mahugurwa habaye bwa mbere irushanwa ngaruka mwaka ryateguwe na ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, ryiswe igikombe cya Ambasaderi cg “Ambassador’s Cup” mu rurimi rw’icyongereza.

Iri rushanwa ryahuje amakipe agera kuri 16, benshi bemeza ko ryagenze neza, ryashojwe hagaragaye ubuhanga budasazwe mu guhiganwa hagati y’abari baryitabiriye.

Tubibutse ko SENSEÏ MIZUTANI ufite dan 5 muri KARATE WADO-RYU, ubwe yagiye anyuzamo akaza no gusifura nk’umusifuzi wo hagati, imikino ya kimwe cya kabiri mu gice cyerekeye kurwana aribyo twita kumite. Nkumusifuzi winzobere kandi ubimenyereye, yerekanye ko hari byinshi bigomba kwitabwaho. Abayapani indamukanyo ni ikintu bubaha cyane ni nayo mpampu yayitinzeho mubyo yakoze byose. Mu gihe abasifuzi bacu bayiringagizaga kubera igihe gito bari bafite, kandi ubwayo itwara umwanya muniri kuri buri round. Senseï Mizutani yasobanuye ko nta kumite igomba kuba idatangijwe no gusuhuza no gusuhuzanya ngo isozwe no gusuhuzanya kw’abahanganye.

Uyu musaza SENSEÏ MIZUTANI yagaragaje ubuhanga n’ubushishozi mu byo akora byose, yivugiye ubwe ko nta gihe na kimwe indamukanyo itubahirizwa kabone n’ubwo umwanya waba wabaye muto koko. Yatsimbaraye cyane ku kamaro ko gusuhuzanya mbere na nyuma yo kurwana hagati y’abari bahanganye n’icyubahiro bagomba guha abashyitsi n’abaje kubareba. Yemeje ko ibi byiciro byombi bigomba guhabwa agaciro cyane igihe cyose ahabanganye bahagaze mu myanya yabugenewe. Reba ifoto hano:

imwe mu mikino yasifuwe na Senseï Mizutani muri 1/2 cy’iri rushanwa.

Dore uko amakipe yatsinze yagiye arushanwa mu manota:

KATA

KUMITE

FEMALE

MALE

FEMALE

MALE

ZEN KARATE-DO MAMARU FLYING EAGLE LION
NYAMAGABE POLICE NYAMAGABE A UR/HUYE CAMPUS
FLYING EAGLE ZEN KARATE-DO A NYAMAGABE B APR
MAMARU

 Iri rushanwa n’aya mahugurwa, umuyobozi mukuru wa FERWAKA na ambasaderi w’ubuyapani bemeje ko azaguma akaba buri mwaka. Ambasaderi w’ubuyapani yagarutse kandi ku mubano w’igihu cye n’u Rwanda avuga uko wahoze n’uko uhagaze ubu, ndetse n’inkunga irambuye igihu cye giteganya gukomeza gutera u Rwanda, mu rwego rw’ubufatanye n’iterambere muri rusange.

Ibumoso ni Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Minisitiri Joe Habinezan, na Senseï Mizutani usa n’ufite agahara.

Hagaragaye kandi na Minisitiri w’umuco na siporo, Joe HABINEZA inshuti y’urubyiruko akaba n’umushyitsi mu kuru muri iri rushanwa. Minisitiri yahawe ikaze n’amashyi menshi n’abari bateraniye iri rushanwa bose. Minisitiri Joe Habineza wikurikiraniye aya marushanwa ubwe, nawe yafashe ijambo kandi shimira igihugu y’u Buyapani ku nkunga gitera u Rwanda, ndetse na FERWAKA mu buryo bwayo bwo kwiyubaka. Yijeje inkunga urubyiruko rw’abakina karate by’umwihariko mu gihe cyose ruzaba ruri muri gahunda za Leta, hakurikijwe uko ubushobozi bw’igihugu buzaba bwifashe. Yagaragaje ko anejejwe n’umukino wa karate ndetse asaba abantu muri rusange kuwitabira no kuwushyigikira nk’indi mikino yose ihuza abantu ikanubaka muntu.

Iri rushanwa ryasojwe hatangwa ibihembo, birimo imidari n’igikombe cya Bronze byatanzwe na perezida wa FERWAKA, ibya argent byatanzwe na amabasaderi w’u Buyapani, na zahabu zatanzwe na Minisitiri wa siporo n’umuco Joseph Habineza.

Abandi bashyitsi batandukanye.

Mu bandi bashyitsi bahagaragaye harimo na Dr Harano (ishati yera na karavate) wicaye hepfo ya perezida wa FERWAKA, Uwayo Théo., ufite dan 3 muri karate, akaba yaranagize uruhare rukomeye mu itegurwa no mu ishyirwa bikorwa ry’iki gikorwa.

Hanatanzwe n’impano zirimo Kimono yahawe Senseï Mizutani abakuriye FERWAKA ndetse n’abasifuzi bamaze kuzuzaho amazina yabo.

 

Senseï Mizutani mu mpano yahaze n’impuzamashyirahamwe y’abakora Karate mu Rwanda (FERWAKA).