Karate: Ikipe y’igihugu yakajije imyiteguro y’amarushanwa yo kurwego rw’isi

Ikipe y’igihugu ya Karate nyuma yo kwitabira amarushanwa ku rwego rwa Afurika yabereye  mu gihugu cya Senegal, ikitwara neza, Gashagaza  Solange umwe mu bakobwa bagize iyi kipe akegukana umudari wa Bronze  mu rwego rwa Afurika, ubu yakajije imyitozo aho yitegura kuzitabira amarushanwa ku rwego rw’isi azabera mu gihugu cy’Ubudage mu Mujyi wa Bremen , mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ugushyingu.

Ikipe y'igihugu imyitozo iyigeze kure

Ikipe y’igihugu imyitozo iyigeze kure

Iyi myitozo iri kuyoborwa n’abatoza babiri Ruslan Adamov usanzwe ari umutoza mukuru na Tamer Abdel-Raouf ukomoka mu gihugu cya Egypte, iri kubera kuri Stade amahoro i Remera, aho buri munsi  aba bakinnyi bitoza amasaha atatu, kugirango bazabashe kwitwara neza muri aya marushanwa ateganyijwe  gutangira ku itariki 5 akazasozwa ku itariki ya 5 Ugushyingu 2014.

Ruslan Adamov umutoza mukuru w’iyi kipe mu kiganiro na FERWAKA.COM, yatangaje ko ikipe ihagaze neza kandi abenshi muri bo bafite ubunararibonye muri aya marushanwa yo ku rwego rw’isi kuko atari ubwa mbere bayitabiriye, akaba yizeza abanyarwanda ko iyi kipe , itagiye gutembera mu Budage, ahubwo igiye guhangana kugirango izazane umudari ku rwego rw’isi nk’uko babigenjeje ku rwego rwa Afurika.

Rurangayire Guy ukuriye tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, mu kiganiro na FERWAKA.COM, yatangaje ko nawe ku bijyanye na tekinike abakinnyi bahagaze neza cyane, kandi imyitozo abakinnyi bari kuyitwaramo neza, ko igisigaye ari ugukemura ibibazo bijyanye n’ ubushobozi kugirango bamenye umubare ndakuka uzitabira aya marushanwa.

Solange wegukanye umudari wa Bronze muri Senegal yakajije imyitozo ashaka kuzana uwa Zahabu mu Budage

Solange wegukanye umudari wa Bronze muri Senegal yakajije imyitozo ashaka kuzana uwa Zahabu mu Budage

Aragira ati:” Ubushobozi budukundiye aba bakinnyi bose bari mu myitozo twabajyana kuko ni beza kandi bafite ubunararibonye mu marushanwa akomeye nk’aya, ariko kubera impamvu z’ubushobozi budahagije, turacyaganira na Minisiteri isanzwe ari umuterankunga wacu mukuru, kugirango turebe ubushobozi izatugenera, kuburyo bitarenze kuwa Kabiri wo ku cyumweru gitaha tuzaba twamenye umubare w’abakinnyi tuzajyana muri aya marushanwa”.

Ngarambe Vanily kapiteni w’iyi kipe yitegura guserukira u Rwanda mu gihugu cy’Ubudage nawe yatangarije FERWAKA.COM, ko abakinnyi bose bameze neza , imyitozo bahawe n’abatoza  ndetse n’ubunararibonye bavanye mu marushanwa atandukanye yaba ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw’isi, bihagije kuburyo nta kabuza bazitwara neza bakazahesha ishema igihugu.
Iyi kipe iri mu myiteguro igizwe na :” Noel Nkuranyabahizi, Petit Ndushabandi, Christian Rurangayire, Laurent Barawigirira, Vanily Ngarambe , Emery Ntungane Espoir, Rehema Kabera, Solange Gashagaza Ingabire, Eric Karegire, Elade Niyonsaba, Sakina Cyuzuzo, David Fils Niyongabo, Regis Katabarwa  and Guy Mutimawingabo, ikazacagurwamo abazitabira aya marushanwa bitewe n’ubushobozi buzaboneka”.
Roger Marc Rutindukanamurego
FERWAKA.COM