Karate: Ikipe y’igihugu yerekeje mu Budage mu mikino yo ku rwego rw’isi

Ikipe y’igihugu ya Karate ihagarariwe n’abakinnyi batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe, yahagurutse ikigali kuri iki cyumweru ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro, igana mu gihugu cy’Ubudage mu Mujyi wa Bremen, kwitabira amarushanwa yo ku rwego rw’ isi.

Uhereye ibumoso, Ruslan Adamov Umutoza w'iyi kipe, Ngarambe vanelly, Ntungane Aimery na Gashagaza Solange

Uhereye ibumoso, Ruslan Adamov Umutoza w’iyi kipe, Ngarambe vanelly, Ntungane Aimery na Gashagaza Solange

Ayo marushanwa  iyi kipe yitabiriye ku nshuro yayo ya Gatatu, ateganyijwe gutangira ku itariki ya 5 agasozwa ku itariki ya 9 Ugushyingo 2014, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, Rurangayire Guy wabaherekeje.

Yagize ati:’’ Iyi kipe igiye kwitabira aya marushanwa ku nshuro ya kabiri, kandi n’ubwo yiteguye igihe gito ugereranyije n’abandi tugiye guhura bitewe n’ubushobozi, turizera ko dukurikije ubunararibonye ndetse n’imyitozo aba bakinnyi bahawe n’abatoza babiri Ruslan Adamov w’umurusiya  na Thamer Abdel Raouf ukomoka mu gihugu cya Egypte, turizera neza ko aba bakinnyi batagiye gutembera, ahubwo bazitwara neza bagahesha ishema igihugu’’.

Ibi kandi byashimangiwe na Uwayo Theogene umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, aho atangaza ko n’ubwo ubushobozi butabemerera kujyana abakinnyi benshi bakajyana bake mu mikino nk’iyi, bizera neza ko abagiye bashingiye ku myiteguro myiza bagize bazagera kure muri aya marushannwa, bagahesha igihugu ishema nk’uko batahwemye kubigenza mu marushanwa, bamaze iminsi bitabira ku rwego rwa Afurika.

Uwayo Theogene umuyobozi wa FERWAKA ubari hagati yabaherekeje anabifuriza gutahana intsinzi

Uwayo Theogene umuyobozi wa FERWAKA ubari hagati yabaherekeje anabifuriza kuzatahana intsinzi

Ngarambe Vanelly, kapiteni w’iyi kipe iserukiye u Rwanda muri aya marushannwa, nawe yatangaje ko n’ubwo bigoye batagiye gutembera, ahubwo bagiye ku rugamba rwo kuzamura ibendera rya Karate y’u Rwanda ku rwego rw’isi.

Aragira ati:’’ Imyiteguro yacu n’ubwo yabaye migufi ugereranyije n’uburemere bw’amarushannwa tuba tugiye kwitabira, yabaye myiza kandi yatwongereye ubuhanga bwinshi bujyanye n’amarushanwa yo kuri uru rwego, nkaba mpamya neza ko n’ubwo bitoroshye, nshingiye ku bunararibonye dufite, n’ubuhanga twahawe n’abatoza  tugiye mu rugamba rwo kuzamura ibendera rya Karate y’u Rwanda ku rwego rw’isi, kuko muri Afurika ho ryarangije kuzamuka’’.

Ikipe y’igihugu igizwe na Ngarambe Vanelly, Ntungane Aimery na Gashagaza Solange yitabiriye ku nshuro ya Gatatu aya marushanwa yo ku rwego rw’isi aba  buri gihe nyuma y’imyaka ibiri, ku nshuro ya mbere u Rwanda rukaba  rwarayitabiriye mu mwaka wa 2002, aho yaberaga mu gihugu cy’ Espagne mu Mujyi wa Madrid, ubwa kabiri abera mu Bufaransa mu Mujyi wa Paris .

Bakoze imyitozo ari benshi ariko hafashwe bake kubera amikoro

Bakoze imyitozo ari benshi ariko hafashwe bake kubera amikoro

Rurangayire Christian yaje guherekeza bagenzi be basanganywe mu ikipe y'igihugu

Rurangayire Christian yaje guherekeza bagenzi be basanganywe mu ikipe y’igihugu

Baherekejwe kandi nabandi bakarateka baje kubifuriza amahirwe mu rugamba bagiyemo

Baherekejwe kandi nabandi bakarateka baje kubifuriza amahirwe mu rugamba bagiyemo

Roger Marc Rutindukanamurego

 FERWAKA.COM