Abitwaye neza mu marushanwa yo kurwanya malariya basabwe kurenga imbibi z’u Rwanda

Abitwaye neza mu marushanwa ya Karate yo kurwanya Malariya yatewe inkunga na Imbuto Foundation yabaye taliki ya 28 kugeza taliki ya 30 Ukuboza 2014, bakeguna imidari itandukanye ndetse n’ibikombe, basabwe kurenga imbibi z’u Rwanda bakazanatwara imidari yo ku rwego rwa Afurika, ndetse no ku rwego rw’isi.

Aya-marushanwa-yari-yatewe-inkunga-na-Imbuto-Foundation1.jpg

Aya-marushanwa-yari-yatewe-inkunga-na-Imbuto-Foundation1.jpg

Ibi babisabwe n’umuyobozi ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda Rurangayire Guy, avuga ko imidari yo mu Rwanda bamaze gutwara idahagije, ahubwo bagomba kurenga imbibi bakazana iyo ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi.
Yagize ati ’’ Abenshi muri bo si ubwa mbere batwaye imidari yo ku rwego rw’igihugu, kandi ntawashidikanya ko bakomeye ku rwego rw’igihugu. Ariko imidari yo mu gihugu bamaze gutwara ni myinshi, niyo mpamvu bagomba kurenga imbibi bagatwara n’iyo ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw’isi’’.
Rurangayire yanibukije ko aba bakinnyi bitwaye neza bose batagomba gutaha ngo birare baryame, kuko hari amarushanwa menshi abategereje muri uyu mwaka ko kandi nta kabuza bagomba kuzegukanamo imidari, kuko nta bunararibonye na bumwe badafite.
Yagize ati ’’ Abenshi bamaze kwitabira amarushanwa menshi muri Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi bamaze kumenyekana, aho bitabiriye amarushanwa yabereye mu gihugu cy’Ubufaransa, ndetse n’aherutse kubera mu Budage umwaka ushize. Ndizera neza ko ubunaribonye bakuye muri ayo marushanwa buhagije kuburyo mu marushanwa ataha ntacyo bazitwaza bagomba kwegukana imidari byanze bikunze’’.
Amarushanwa ategereje bano bakinnyi muri uyu mwaka wa 2015 Rurangayire Guy yatangaje ko ari amarushanwa azabera mu gihugu cy’Ubugande, agahuza amakipe yo mu bihugu by’ibiyaga bigari, hakazaba andi marushanwa muri uyu mwaka azahuza amakipe yo muri Afurika azwi nka All African Games azaba mu kwezi kwa Nzeri akabera mu gihugu cya Congo – Brazzaville, ndetse bakaba bazanitabira amarushanwa yo ku rwego rw’Isi y’ingimbi, azabera mu gihugu cya Indonesie mu kwezi k’Ugushyingo.
Dore mu mafoto abakinnyi bitwaye neza muri aya marushanwa:

Roger Marc Rutindukanamurego
www.ferwaka.com