Ikipe y’igihugu cyacu ya karate igiye mu Misiri.

Ikipe y’igihugu cyacu ya karate igiye mu irushanwa yitwa Karate1 Champions League izabera muri Egypt ahitea Sharm El Sheikh kuva tariki ya 28 Gashyantare kugeza tariki ya 1Werurwe 2015. Iyi kipe iduserukiye igizwe abakinnyi batatu bakurikiri: Rurangayire Christian azarushanwa hejuru ya 84kg Ngarambe Vanily munsi ya 75 Kg Ntungane Espoir munsi ya 67 kg Naho umutoza wakurikiranye iyi kipe ni Nkuranyabahizi Noel akaba yarafashe ikipe kuva Coach Ruslan yagenda. Uyu mutoza akaba ari n’umwe muri bake mu mubabashije gukurikirana imyitozo yakoreshwaga n’abatoza Bose baciye mu Rwanda akanaba n’umwe mubakinnyi bitwaye neza mw’ikipe y’igihugu mugihe cyose yayikiniye. Aya marushanwa akaba ari mu rwego rw’isi azafasha abakinnyi bagiyemo gukomeza imyiteguro ya all African games!

Amafoto: