Amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi yimuwe.

Amahugurwa igice cya “PRATIQUE” y’abatoza n’abasifuzi yagomba kuba mu mpera z’iki cyumweru, yimuriwe ku cyumweru tariki ya 29/Werurwe/2015.
Nkuko twabitangarijwe ukuriye itsinda ry’abasifuzi mu Rwanda ariwe Dieudonné,yemeje ko hari impamvu zikomeye zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iki gikorwa zatumye bahindura iyi gahunda.
Mu minsi yashize abasifuzi n’abatoza bahuguwe bakoze inyigisho zanditse babwa na certificates hasigara ibyerekeye kwimenyereza igikorwa cyo gusifura ubwacyo.
Ibi bikaba ari byo bazasozerezaho tariki ya 29/03/2015, nk’uko bishimingirwa na Dieudonné MWIZERWA.