Amarushanwa ya Zone 5 yimuriwe mu kwezi kwa Kanama

Rurangayire Guy umuyobozi ushinzwe tekiniki muri FERWAKA
Share

Rurangayire Guy. Umuyobozi  ushinzwe  Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA,  aratangaza ko amarushanwa ya Zone  5  yari ategenyijwe kubera mu Rwanda ku itariki ya 6 n’iya 7 Kemena 2015, yimuriwe  ku itariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2015

Rurangayire Guy umuyobozi ushinzwe tekiniki muri FERWAKA

Rurangayire Guy umuyobozi ushinzwe tekiniki muri FERWAKA

Impamvu yo kwimura aya marushanwa, Rurangayire yatangaje ko yatewe n’ubusabe bw’igihugu cya Misiri cyagombaga kuyitabira, kikaba kitazaboneka kuri ayo matariki kubera gahunda z’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu gihugu cyabo zahuriranye, hamwe n’ ubusabe bw’igihugu cy’Uburundi cyatangaje ko kitabonye uburyo bw’imyiteguro kubera ibibazo by’imvururu biri mu gihugu cyabo.

Yanatangaje kandi ko amakipe yatumiwe yose yemeye kuzaboneka, usibye igihugu cya Ethiopie na Sudani y’Amajyepfo zitaremeza neza kuzaboneka  kuri aya matariki, anatangaza ko ikipe y’igihugu yakajije imyitozo kuburyo yizera neza ko nta kabuza igikombe  ndetse n’imidari ya zone 5 yose izasigara mu Rwanda.

Abakinnyi b'ikipe y'Igihugu nabo ntibicaye ubusa bakajije imyitozo

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu nabo ntibicaye ubusa bakajije imyitozo

Yagize ati ” Nyuma yo gusuzuma  ubusabe bwa Misiri n’ Uburundi tugasanga bufite agaciro tukimurira aya marushanwa mu kwezi kwa Kanama, ubu ibihugu bitandatu birimo Uganda, Kenya, Burundi, Kenya, Tanzanie, Egypte, bizaza  bidusanga bimaze kwemeza ko bizitabira, tukaba dutegereje ko  Sudani y’amajyepfo na Ethiopie bitugezaho gahunda yabyo”.

Rurangayire yanatangaje ko bahaye agaciro ubusabe bw’ikipe ya Misiri, kuko bifuza cyane kuzahura nayo nk’ikipe ya mbere muri Afurika, kugirango izafashe ikipe y’u Rwanda kwitegura imikino ya Afurika ruzitabira mu kwezi kwa Nzeri kuva ku itariki ya 2 kugeza kuya 7.

 

Roger Marc Rutindukanamurego

FERWAKA.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>