Impuguke muri Karate zizaza guhugura abanyarwanda

uhereye ibumoso, Sensei Kasijiima Keiichi 7eme Dan, Sensei Mori Toshihiro 8 eme Dan, na Sensei Kamino Masaru & eme Dan
Share

Guhera ku itariki ya 12 kugeza ku itariki ya 14 Kamena 2015, Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA,  ryateguye amahugurwa azayoborwa n’impuguke eshatu z’ ‘abayapani babarizwa mw’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Buyapane, ( Japan Karate Association).

uhereye ibumoso, Sensei Kasijiima Keiichi 7eme Dan, Sensei Mori Toshihiro 8 eme Dan, na Sensei Kamino Masaru & eme Dan

uhereye ibumoso, Sensei Kasijiima Keiichi 7eme Dan, Sensei Mori Toshihiro 8 eme Dan, na Sensei Kamino Masaru & eme Dan

Abo batoza baturutse mu gihugu cy’ubuyapani ni Sensei Kasijima Keiichi , Sensei  Toshihiro Mori, na Sensei  Masaru Kamino bamenyerewe cyane mu gihugu cy’ubuyapani ndetse no mu bindi bihugu by’uburayi, Asie na Amerika nk’abatoza b’impuguke mu mukino wa Karate.

Rurangayire Guy Ukuriye tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda yatangaje ko iyi gahunda y’aya mahugurwa, ari gahunda ngarukamwaka yo kuzana abatoza mpuzamahanga, kugirango Karate y’u Rwanda nayo ikomeze ibe ku rwego rwiza.

Rurangayire Guy Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri FERWAKA

Rurangayire Guy Umuyobozi ushinzwe Tekinike muri FERWAKA

Yagize ati ” Buri mwaka ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, rikoresha amahugurwa y’abakarateka bose bagize iri shyirahamwe , ndetse n’inshuti zabo zituruka mu yandi mashyirahamwe  y’umukino wa Karate, yo mu bihugu bituranye n’u Rwanda, kugirango Karate yacu ikomeze igume ku rwego rwiza nk’uko ihagaze kugeza ubu”.

Rurangayire anatanga  ko Umwanya wa 10  uRwanda ruriho ku rwego rwa Afurika,  nuwa 85 ku rwego rw ‘isi, ari umwanya mwiza udakwiye gusubira inyuma, ari nayo mpamvu y’aya mahugurwa kugirango urwego rwa Karate mu Rwanda rukomeze  ruzamuke mu ruhando mpuzamahanga.

Rurangayire yanaboneyeho gutumira buri mu Karateka wese muri aya mahugurwa kuko azatangwa n’abatoza b’inararibonye muri Karate kuko bazaturuka ku gicumbi cyayo mu gihugu cy’Ubuyapani, avuga ko guhomba imyitozo y’aba batoza ubusanzwe baboneka gake kandi ku giciro gihenze, ari igihombo ku mukaratika ukunda umukino akina.

Uwakenera ubutumire muri aya mahugurwa yakanda hano : JKA Training Kigali 2015.

 

Roger Marc Rutindukanamurego

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>