FERWAKA iratumira abakarateka mu marushanwa yo gusoza umwaka wa 2015

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, riratumira abakarateka bose mu marushanwa yo gusoza umwaka wa 2015.
Aya marushanwa yateguwe ku nkunga ya Kigali Safari Express Ltd, ateganyijwe ku itariki ya 27 Ukuboza 2015, akazabera mu Mujyi wa Rubavu, nk’ uko Uwayo Theogene, Umuyobozi wa FERWAKA abitangaza.
Yagize ati ” Aya marushanwa ngarukamwaka azahuza abakarateka abahungu n’ abakobwa bahiganwe muri kata ndetse no muri kumite”
Umuyobozi wa FERWAKA anatangaza kandi ko, aya marushanwa agamije kumenya urwego abakarateka bagezeho, kandi azafasha mu kuvumbura impano nshya zizaba zarazamutse muri uyu mukino.
Umuyobozi wa FERWAKA akangurira abakinnyi bose gutangira kwitegura ayo marushanwa kandi bakazayitabira ari benshi , ndetse akaboneraho no gushimira Kigali safari Express Ltd yateye inkunga iri rushanwa.
Aragira ati” Ni iby’agaciro gakomeye kubona umuterankunga w’irushanwa nk’iri risoza umwaka kuko rihuza abakinnyi bo mu gihugu hose kandi riba riremereye, nkaba rero nshimira uyu muterankunga wadufashije kandi nsaba n’abakarateka bose kwitegura neza kugirango tuzaryoshye irushanwa, bitere n’abandi baterankunga kuba batugana ngo badufashe gutera imbere ”.
Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
FERWAKA.COM
hello i am very interesting for the karate . and i would like to know which shops or organizations where i can find the uniforms of karate known as “kimono or gi”?