Abakarateka bazize Jenoside yakorewe abatutsi bazibukwa

Nkuranyabahizi Noel Yakiniye igihugu yegukana imidari
Share

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, rizibuka ku nshuro ya 22,  abakarateka  n’abakunzi b’umukino wa Karate muri rusange bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, rizibuka ku nshuro ya 22,  abakarateka  n’abakunzi b’umukino wa Karate muri rusange bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Amakipe yo mu Rwanda yose aratumiwe abahungu n'abakobwa

Amakipe yo mu Rwanda yose aratumiwe abahungu n’abakobwa

Uyu muhango uteganyijwe ku  cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2016  kuri Petit Stade i Remera guhera saa mbiri z’amanywa,  Noel Nkoranyabazi umutoza w’ikipe y’igihugu akaba n’umwe mu bari gutegura aya marushanwa, yatangaje ko ugamije kwibuka ariko no gufasha abakarateka gusubiza amaso inyuma bakareba amateka mabi yaranze igihugu, bakarebera ingaruka zayo mu gihugu ndetse no muri siporo muri rusange, bakanafata umwanzura w’uko amateka nk’aya atazasubira ukundi mu Rwanda ndetse n’ahandi hose kw’isi.

Nkuranyabahizi Noel Yakiniye igihugu yegukana imidari

Nkuranyabahizi Noel Yakiniye igihugu yegukana imidari

Yagize ati|” Urubyiruko nirwo rwifashishijwe mu gukora Jenoside kandi nirwo rwiganje cyane mu mikino itandukanye irimo na Karate. Ni ngombwa rero ko imikino nk’iyi itegurwa kugirango urubyiruko rwigishwe amateka rwerekwe aho bagenzi babo batsikiye, runigishwe kandi ubutwari bwa bagenzi babo nanone bahagaritse Jenoside, kugirango bakurane umutima wo gukundana no gukunda igihugu,  bamaganira kure ibyashegeshe igihugu n’abagituye ngo bitazasubira ukundi”.

Yakomeje atangaza ko muri aya marushanwa abakarateka bazahabwa ikiganiro  kuri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’uburyo bwo kuyirwanya bakumira ingengabitekerezo yayo, bikazafasha abakinnyi ba Karate kongera imyumvire mu kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo, kimwe mu bizafasha imvugo ya ” Never Again”  kurushaho kujya mu ngiro.

Aya marushanwa Nkoranyabahizi yatangaje ko azahuza abakarateka b’abahungu ndetse n’abakobwa bakuze ( Senior), bakazahura barushanwa mu Kurwana ( Kumite) mu makipe, ndetse no kwiyereka (Kata) buri muntu ku giti cye.

Yanongeyeho ko gutombora uko amakipe azahura ndetse n’uko abantu ku giti cyabo bazahura bizaba ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi i saa moya ( 19hoo), mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’umuco na Siporo MINISPOC, nyuma y’inama izahuza abatoza ndetse n’abasifuzi bazayobora ayo marushanwa bukeye bwaho.

Nkoranyabahizi yasabye amakipe yose yo mu Rwanda  kwitegura aya marushanwa bakazayitabira bari ku rwego rwiza, abibutsa ko muri  aya marushanwa  abitwaye neza bazahabwa ibihembo ndetse bakazanavanwamo abaziyongera mu mubare w’abazahabwa amahirwe yo gukorana imyitozo n’ikipe y’igihugu, bakomeza kugaragaza ubuhanga bakagira amahirwe yo kuzaba bamwe mu bagize ikipe y’igihugu ya Karate.

Yanabasabye kandi kuzitabira aya marushanwa ku gihe kugirango azagende neza kandi azarangirire igihe abakarateka bitabira baturutse mu ntara zitandukanye z’igihugu bazabashe kubona igihe basubirirayo.

Gahunda y'amarushanwa uko izaba imeze

Gahunda y’amarushanwa uko izaba imeze

 

FERWAKA.COM

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>