Uwayo Theogene wiyamamaje wenyine, yatorewe kuyobora Komite Olempike

Yanditswe na Sadi Habimana ku kinyamakuru: https://funclub.rw/

Mu nteko rusange y‘abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda, Uwayo Theogene wayoboraga Ishyirahamwe rya Karate, ni we watorewe kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda mu myaka ine iri imbere.

Ni inteko rusange yatangiye Saa yine z’amanywa (10h) yabereye kuri Hotel Lemigo, abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda bahitamo Komite Nyobozi nshya igomba kubayobora mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.
Amashyirahamwe yose abarizwa muri RNOSC, yari yitabiriye iyi nteko rusange itagaragayemo uwahoze ayobora Komite Olempike y’u Rwanda ari we Ambasaderi Munyabagisha Valens uherutse kwegura ku mpamvu ze bwite.
Muri uyu muhango, komisiyo y‘amategeko muri RNOSC yatangiye isobanura uko kwiyamamaza byagenze, aho bavuze ko hari uwifuje kwiyamamariza kuba Perezida ariko basanga Ishyirahamwe ayobora ritari umunyamuryango wa Komite Olempike y’u Rwanda, bituma atabyemererwa, mu gihe undi umwe wifuzaga kuzaba mu bajyanama babiri, yahise akuramo kandidatire ye.
Uwayo Theogene, yatangiye avuga imigabo n’imigambi ye mu gihe yaba agiriwe icyizere n’abanyamuryango, maze bahita bamutora ku majwi 56.
Yatangiye gukina karate ku myaka 18 none ubu afite imyaka 60 y’amavuko.
Yavuze kandi ko, afite uburambe buhagije kuko amaze igihe yikorera ndetse anafite ibigo bikora ubucuruzi kandi abona yifashishije ubwo burambe bwose, bizamufasha kuyobora neza mu myaka ine iri imbere.
Yavuze ko:

• Azaharanira kubaka no guteza imbere Olempike Values
• Kugabanya intugunda zihora mu mashyirahamwe yose y‘imikino
• Azazana imikoranire myiza na Minisiteri ya Siporo, bagasenyera umugozi umwe
• Guteza imbere Siporo bahereye mu mashuri (yisumbuye, kaminuza, abanza)

Nyuma yo gutorwa, Uwayo yavuze ko bimwe mu byo azashyiramo imbaraga mu nshingano nshya yatorewe, ari ukugukorana bya hafi na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo barusheho kuzamura impano z’abakiri bato.
Komite Nyobozi yose uko yatowe:

  1. Uwayo Theogene: Perezida (Karate, amajwi 56 kuri 57)
  2. Umuringa Alice: Visi Perezida wa mbere (Yavuye muri Volleyball, amajwi 54 kuri 56)
  3. Umutoni Salama: Visi Perezida wa kabiri ( Yavuye muri Basketball, amajwi 56 kuri 57)
  4. Kajangwe Joseph: Umunyambanga Mukuru (Yavuye muri Football, amajwi 57 kuri 57 )
  5. Gakwaya Christian: Umubitsi (Yavuye muri Automobile Sport, amajwi 55 kuri 55)

Abajyanama (2):

  1. Girimbabazi Rugabira Pamela: (Yavuye muri Federasiyo yo Koga, 54 kuri 55)
  2. Butoyi Jean: (Yavuye muri AJSPOR, amajwi 55 kuri 55)

Abagenzuzi (3):

  1. Furaha Pascal: (Yavuye muri Federasiyo ya Tennis, amajwi 53 kuri 55)
  2. Iribagiza Alice: (Yavuye muri Federasiyo ya Triathlon, amajwi 53 kuri 55)
  3. Nzeyimana Celestin: (Yavuye muri Federasiyo ya NPC, amajwi 55 kuri 55)

Gukemura amakimbirane (3):

  1. Bagabo Placide: (Yavuye muri Federasiyo ya Taekwondo, amajwi 55 kuri 55)
  2. Rwabuhihi Innocent: (Yavuye muri Federasiyo ya ARPST, amajwi 53 kuri 55)
  3. Kagarama Clementine: (Yavuye muri FRSS/Sport Scolaire, amajwi 54 kuri 55)
Uwayo Theogene azayobora Komite Olempike y’u Rwanda mu myaka ine iri imbere
Umuringa Alice yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa RNOSC
Umutoni Salama yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri wa RNOSC
Kajangwe Joseph yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa RNOSC
Gakwaya Christian yatorewe kuba Umubitsi mukuru wa RNOSC
Girimbabazi Rugabira Pamela yatorewe kuba umujyanama wa RNOSC
Butoyi Jean yatorewe kuba umujyanama wa RNOSC
Furaha Pascal yatorewe kuba umugenzuzi muri RNOSC
Iribagiza Alice yatorewe kuba umugenzuzi wa RNOSC
Nzeyimana Celestin yatorewe kuba umugenzuzi wa RNOSC
Kagarama Clementine ari muri komisiyo yo gukemura amakimbirane muri RNOSC
Bagabo Placide ari muri komisiyo yo gukemura amakimbirane muri RNOSC
Rwabuhihi Innocent ari muri komisiyo yo gukemura amakimbirane muri RNOSC
Abanyamuryango ba RNOSC batoye Komite Nyobozi nshya
Rwemarika Felicite nk’uhagarariye IOC mu Rwanda, yari ahari
Festus wari Visi perezida wa kabiri wa RNOSC, yari yaje mu muhango wo gutora komite nyobozi nshya yabasimbuye
Buri munyamuryango yandikaga amazina y’uwo yatoye
Uwamaraga kwandika amazina y’uwo yatoye, yahitaga ashyira urupapuro ahari habugenewe
Abanyamuryango bahabwaga impapuro zo gutoreraho